Umugore yapfiriye mu cyumba kwa padiri ubwo bari bari gutera akabariro nyuma yuko abeshye umugabo we ko yagiye gushyingura

Mu gihugu cya Zambia haravugwa inkuru y’umugore witwa Monicah Mutale Mulenga w’imyaka 42, usanzwe afite umugabo witwa Owen Mulenga, wapfiriye ku rusengero mu cyumba cya padiri witwa  Abel Mwelwa, nyuma yo kubeshya umugabo we ko yagiye kwifatanya n’abagenzi be mu gikorwa cyo gushyingura kandi yari agiye muri gahunda ze n’uwo mu padiri.

Amakuru yatangaje n’ikinyamakuru Faceofmalawi akomeza avuga ko padiri Abel Mwelwa yatumijeho uyu mugore Monicah Mutale Mulenga – wari umwe mu bagize itsinda ry’abagore ry’abagatolika basengera mu rusengero St Maurice ruhereye i Lusaka mu murwa mukuru wa zambia – , kuza ku rusengero rwa paruwasi mu ijoro ryo ku wa Kane Mutagatifu, nyuma yuko bari bapanze kuza gukorana imibonano mpuzabitsina, nuko umugore abeshya umugabo we ko agiye kwifatanya n’abandi bagore mu gikorwa cyo gushyingura.

Uyu mugore ubwo bari mu gikorwa muri iryo joro ryo ku wa Kane mutagatifu, yaje gupfira ku rusengero mu cyumba cy’uyu mupadiri ubwo barimo gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugore akimara gupfa, padiri yahamagaye bamwe mu bagore babanaga mu itsinda ngo baze baterure umurambo bawujyane ku bitaro bikuru bya Levy Mwanawasa.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mugore wapfuye asize abana babiri yabyaranye n’umugabo we Owen Mulenga, uyu mupadiri yaje gutegekwa kwishyura ibizakoreshwa byose mu kumushyingura ndetse akajyanywa no mu nzego z’ubutabera kugirango ngo asobanure neza iby’urupfu rwa Monicah Mutale Mulenga.

Nyuma yiyo nkuru, kuri uyu wa kabiri hasohotse indi, umugabo w’uyu mugore witabye Imana aza gushyira hanze byinshi ku rupfu rw’umufasha we. Owen Mulenga yavuze ko yari abizi ko umugore we agirana umubano wihariye n’uriya mupadiri, kubera ko ngo hari hashize umwaka wose basa nabavugana byihariye ariko ngo ntiyari yakabivumbuye.

Yagize ati: “Umugore wanjye yari amaraze umwaka wose agirana umubano na padiri Mwelwa ariko naje kubivumbura ku tariki ya 19 y’ Ukwezi kwa 11 umwaka ushize, nyuma yo kubona muri telephone ye ubutumwa bugufi bandikiranaga kuri Whatsapp”.

Ngo yagerageje kwiyama umugore we amubaza iby’umubano we n’uwo mupadiri, nuko yemera ko yagiye ajya kumureba, ariko nyuma aza guhindura iyi mvugo ubwo yashikuzaga telephone ye na bwangu umugabo we ubwo yarayifashe, nuko ahita ayijungunya mu mazi ashyushye.

Ati: “Telefone yaje kwangirika ku buryo bitashobokaga ko yasanwa ikongera gukoreshwa. Twaje gutandukana nyuma gato ariko turongera turiyunga twongera kubana. Guhera icyo gihe ntabwo yongeye gukomeza kuvugana na wa mupadiri, ariko nyuma y’ukwezi barongeye basubukura umubano”.

Igihe Owen Mulenga yamenyeko umugore we yongeye gushudika na wa mupadiri, yagerageje kumugira inama ariko umugore ntiyamwumva, biza kugera aho atakikoza umugabo we asa n’uwataye agaciro imbere ye.

Ati:  “Inshuro nyinshi yakundaga kumbeshya ko agiye mu nama zo ku rusengero nyamara yigiriye kuryoshya n’uwo mupadiri mu mbyumba bikodeshwa cyangwa agahurira na we mu mbyumba bimwe byo ku rusengero. Nagerageje kumugira inama akomeza kuvunira ibiti mu matwi ahubwo akambwira ko mba nshaka kumubuza kwitabira imirimo y’imana ku rusengero”.

Mulenga mu mvugo yeruye, yavuze ko yagerageje kugeza ikirego cye mu nkiko kugira ngo bamugire inama, ati: “Ariko mbere nashoboraga kubikora gutyo ariko mbanje kumenyesha abayobozi bose b’ingenzi b’itorero kubera ko gutandukana n’umugore muri gatorika ari ibintu biba bitoroshye”.

Ku munsi umugore we yitabyeho Imana, ngo igihe yavaga mu rugo yari yabanje kumubwira ko agiye kwifatanya n’abagore bagenzi bahuriye mu itsinda mu nama ku rusengero.

Mulenga avuga ko umugore we ashobora kuba yarapfuye mu buryo buteye ubwoba nkuko abitekereza, aho akekako yiswe n’indwara y’umusonga ubwo yakoranaga imbibonano mpuzabitsina n’uwo mupadiri.

Ati: “Ubwo padiri yakomeje kumurongora, n’igihe yamusabaga kurekera aho we yarakomeje kandi icyo gihe yarafashwe n’uwo musonga kuko nanjye byambagaho ubwo nabaga ndi gutera akabariro byamubagaho akansaba guhagarika igikorwa, kubera ko namukundaga naramwumvuga nkabikora kugirango ataza guhura n’ibibazo bikomeye. Ubwo uwo mupadiri we ntiyabimenye igihe yamusabaga kurekeraho we yarakomeje abikora vuba vuba, nkeka ko aribyo byamuviriyemo urupfu”.

Ngo uyu mugore amaze gupfa, padiri yahamagaye bamwe mu bagore, Mulenga ndetse na polisi nuko batwara uwo umurambo ku bitaro ari naho baje kwemeza ko koko yitabye Imana bitewe n’indwara y’umusonga yamufashe ubwo padiri yamurongoraga.

Mulenga yakomeje agira ati: “Bwa mbere padiri yemeye icyaha yakoze nuko yemera kwishyura ama Kwacha (Amafaranga yo muri zambia) ibihumbi 50,000 byo gukoreshwa mu kumushyingura. Yatubwiye kandi ko yemeye K150,000 nk’amafaranga y’impozamarira ariko turabyanga, ahubwo duhita tugeza ikibazo mu buyobozi bukuru bw’itorero nuko hakorwa iperereza kuri icyo kibazo, birangira icyaha kimuhamye bahita bamuhagarika mu kazi”.

Mulenga yaje gutangaza ko igihe uwo mupadiri yahagarikwaga mu bikorwa by’itorero byose, yari yamaze gutanga ruswa ayiha abayobozi ba polisi bakuye umurambo w’umugore we mu rusengero.

Owen Mulenga  n’amarira menshi yagize ati: “Ariko basaza na bashiki banjye, ukuri n’uko uriya mupadiri mu bwenge ndetse n’icyubahiro bye afite hano mu isi, ndabizi ko azabikoresha agatsinda ikirego cyange mu rukiko, ariko nzi neza ko atazabikoresha ngo atsinde urubanza rw’Imana. Mbaye ndetse ikirego cyange, kugeza ubwo tuzongera guhura. Ruhukira mu mahoro mu mugore wanjye umwe wenyine nakundaga”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *