Umuhanzi Bruce Melodie ufite mu nzozi ze azegukana igihembo cya Grammy Awards yakoze ibisa n’ibitangaza yandika amateka muri Amerika.

Umuhanzi Bruce Melodie yaraye yakoze igitaramo kindimburabutaka ari kumwe na Shaggy baherutse gukorana indirimbo. 

Ni igitaramo cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ni igitaramo cyari kitabiriwe n’abanyamahanga batari bake baturutse mu mande zo hirya no hino ku isi. 

Ndetse Bruce Melodie yaserukanye ibendera ry’u Rwanda ubwo yageraga ku rubyiniriro. 

Bruce Melodie yishimiwe cyane nabitabiriye igitaramo yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwo yari kurubyiniro rumwe n’icyamamare muri muzika y’Isi Shaggy. 

Bruce Melodie uri kubarizwa muri Amerika yakoze igitaramo yahuriyemo na Shaggy baherutse gukorana indirimbo “when she’s around”. 

Uyu muhanzi Nyarwanda ubwo yari ageze ku rubyiniriro yaserutse afite idarapo ry’u Rwanda. Ndetse uvuze ko ariwe muhanzi wenyine w’Umunyarwanda wabikoze ageze muri Amerika ntiwaba wibeshye. 

Bruce Melodie ni umwe mu abanzi bakomeje kuzamura ibendera ry’igihugu mu mahanga. 

Reba Video unyuze hano cyangwa hano

Ku munsi w’ejo nibwo Bruce Melodie na Shaggy nyuma yo gukorana indirimbo bise ‘When she is around’, bwa mbere bahuye imbonankubone muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bari no guhurira mu bitaramo bizwi nka ‘iHeartRadio Jingle Ball Tour’. 

Amakuru yo guhura kw’ibi byamamare byombi yatangajwe na Bruce Melodie ku mbuga ze nkoranyambaga, ndetse avuga ko nyuma yo guhura n’uyu munyabigwi mu muziki baganiriye no ku mikoranire y’ahazaza. 

Aba bahanzi bakaba bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Bruce Melodie yitabiriye ibitaramo agiye guhuriramo na Shaggy bitegurwa na iHeart Radio, izwi cyane mu bijyanye n’imyidagaduro muri Amerika. 

Ibi bitaramo byiswe “iHeartRadio Jingle Ball Tour” byatangiye kuva tariki 26 Ugushyingo 2023 bikazasozwa tariki 16 Ukuboza 2023. 

Bruce Melodie mu bitaramo bibiri afite, icya mbere aragikora kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo aho kiri bubere muri Dickies Arena mu Mujyi wa Dallas, iki gitaramo kikaza kuririmbamo Flo Rida, Shaggy, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony n’abandi batandukanye. 

Ikindi gitaramo kizaba tariki 16 Ukuboza 2023, Shaggy na Melodie bazaririmba mu gitaramo kikazabera Amerant Bank Arena mu Mujyi wa Miami. Ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Marshmello, AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii na Paul Russell. 

Itahiwacu Bruce Melodie ni we muhanzi Nyarwanda ugiye guhurira mu gitaramo kimwe n’abahanzi b’ibyamamare ku rwego rw’isi barimo Usher, Luda Chris, Nicki Minaj na Flo Rida. 

Gusubiranamo indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Jamaica, Shaggy ni bimwe mu bikomeje gufungurira amarembo Bruce Melodie, mu kumufasha kurushaho kumenyekana mu bitangazamakuru mpuzamahanga no kumuhuza n’abandi bantu bakomeye mu myidagaduro ndetse aherutse gutangaza ko mu nzozi ze azegukana igihembo cya Grammy Awards. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *