Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda ukunzwe na benshi yatangaje ko ubuzima bwe buri mu kangaratete. Amafoto

Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Sky2 Wabagahe yatangaje ko ubuzima bwe buri mu kangaratete. 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sky2 yagize ati “Ubuzima bwanjye bukomeje kujya mukangratete.” Yakomeje asaba abafana be kumusengera akabasha gukira ijisho amaze iminsi arwaye

Bad Rama yateguye igitaramo azakiriramo umuvandimwe we yabonye nyuma y’imyaka 30 

Bad Rama uri mu bafite ibikorwa mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yateguye igitaramo azakiriramo umuvandimwe we bari baraburanye mu myaka 30 ishize. 

Muri Kanama 2023 nibwo Bad Rama yasangije abamukurikira inkuru y’uko yongeye kubona umuvandimwe we Moses Olivier Uwimana bitaga Wakwetu bari bamaze imyaka igera kuri 30 baraburanye. 

Nyuma yo kubonana n’umuvandimwe we, Bad Rama witegura kugaruka i Kigali yamaze gutegura igitaramo azamwakiriramo akamwereka umuryango mugari w’inshuti ze ziganjemo abo babanye mu ruganda rw’imyidagaduro. 

Nubwo ataratangaza abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, Bad Rama yamaze kwemeza ko kizabera mu kabyiniro gashya kuzuye i Nyamirambo kitwa Green Lounge ku wa 19 Ukuboza 2023. 

Bad Rama wari waraburanye n’umuvandimwe we ubwo bahungaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aherutse kubwira ikinyamakuru IGIHE ko yamenye inkuru yo kurokoka kwa murumuna we mu minsi ishize. 

Amakuru ahari avuga ko Moses Olivier Uwimana yaje kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi abona umuryango umwakira arererwa ahahoze hitwa ku Gikongoro, nyuma aza kwimukira i Musanze nyuma yo kubona akazi mu bijyanye n’imicungire y’amahoteli. 

Icyakora ngo nyuma y’uko Bad Rama amenyekanye, Wakwetu yakunze kubwirwa n’abantu ko asa n’uyu mugabo wari umaze kuba ikimenyabose. 

Bitewe n’uko batari baziranye na we atizeye ko hari umuryango yasigaranye, ntabwo uyu musore yigeze aha agaciro ibyo benshi bamubwiraga ko asa na Bad Rama. 

Nyuma y’urupfu rw’umubyeyi wabo witabye Imana mu minsi ishize, nibwo uyu musore yabonye ibyo Bad Rama yanditse ahita atangira kwemera ko baba banavukana kuko yabonaga neza amazina y’umubyeyi wabo ahuye. 

Uyu musore watinye guhamagara Bad Rama, yashatse nimero za Rafiki Coga Style kuko ari we yabonaga ukorana na Bad Rama amutekerereza inkuru y’ibyabaye. 

Rafiki na we akimara kumva iyi nkuru, yahamagaye mama wa Bad Rama amubwira iby’inkuru yakiriye, uyu mubyeyi wari umaze imyaka 30 azi ko umwana we yitabye Imana ntabwo yabashije guhita abyakira. 

Icyakora nyuma uko bagiye baganira ndetse bakaza no kubimenyesha Bad Rama, baje gusanga uyu ari umwana wabo wongeye kwiyunga n’umuryango we. 

Bad Rama ati “Erega na data ataritaba Imana yambwiye ko byibuza njye ambonye ariko hari undi atarabona kandi yiyumvamo ko atapfuye, Imana ishimwe ko abonetse rwose.” 

Bad Rama avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iwabo bari abana batandatu, akaba uwa gatatu mu gihe uyu musore wabonetse yari uwa gatanu. 

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Bad Rama yaje kubura amara imyaka itatu atarongera guhura n’umuryango we, ababyeyi babo babyara abandi batatu. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Umuvandimwe wa Bad Rama yari amaze imyaka 30 azi ko nta muryango agira
Ibyishimo ni byose kuri Bad Rama wongeye kubona umuvandimwe we yari amaze imyaka 30 azi ko yapfuye

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *