Nawe ushobora kwigira ku Inkotanyi: Hakozwe umwambaro wiswe ‘Mukotanyi’ ukomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga! Amafoto

Hakozwe umwambaro wiswe ‘Mukotanyi’ ugamije gushishikariza abiganjemo urubyiruko kwigira ku ‘Nkotanyi’ no kugera ikirenge mu cyazo, kugira ngo ubutwari zagaragaje zibohora igihugu no kunga Abanyarwanda bizasigasirwe n’ibisekuru biri imbere. 

Ni umwambaro wakozwe na Hero Fashion Style, iri mu nzu z’imideli ziri kuzamuka muri iki gihe ndetse iri kugenda yagura ibikorwa byayo, mu buryo butandukanye ku buryo mu minsi iri imbere izarenga kuba inzu y’imideli ikaba uruganda rugari. 

Uyu mwambaro ufite ibara rya mukotanyi urimo ibice bibiri. Hari ukozwe mu ibara ry’icyatsi ndetse n’umweru, ugizwe n’amakote n’amapantalo. Yaba abagabo, abagore ndetse n’abana bose bashobora kubona iyi myambaro. 

Kanamugire Fidèle watangije inzu ya Hero Fashion Style yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko iyi myambaro ya ’Mukotanyi’ batekereje kuyikora mu rwego gukomeza gushishikariza urubyiruko kugira umwuka wo kuba intwari. 

Ati “Ni umwambaro twakoze dushaka gushishikariza urubyiruko kugira umuhate wo kuba intwari, bigahererekanywa n’ibisekuru bitandukanye byibuka aho twavuye kandi buri wese akaba yiyumva kuba yakwitanga bibaye ngombwa.” 

Yakomeje agira ati “Byaturutse ku kwitanga kwakozwe kugira ngo igihugu cyacu kibe uyu munsi ari intangarugero ku bindi bya Afurika. Perezida Paul Kagame yaravuze ngo ‘Amateka ya Afurika yanditswe n’abandi, hakenewe ko ibibazo n’ibisubizo tubigira ibyacu, tukubaka amateka yacu’.’’ 

Igitekerezo cyo gushinga Hero Fashion Style yakoze iyi myambaro cyatangiye mu 2015, ariko iyi nzu ihanga itangira gukora mu 2020. 

Kanamugire ati “Igitekerezo cyaje ubwo imyambaro ya ‘Made in Rwanda’ yari ikiri mike ku isoko, icyo gihe twatekerezaga uko twatangiza inzu ihanga imideli ikora imyambaro yacu bwite yihariye mu Rwanda, dushaka no gufasha amaduka acuruza imyambaro guhaza isoko no gutanga imyambaro izira amakemwa.’’ 

Uretse ‘Mukotanyi’, bakora indi myambaro irimo iyo guserukana mu birori nk’amakanzu, amashati y’abagore n’abagabo, amakote y’abagore n’abagabo, amajipo, amapantalo, amakositimu, imyenda yo kwambara muri ’weekend’, imyenda yo kwambara isanzwe n’indi itandukanye. 

Umwihariko wa Hero Fashion Style ni uko iyo ushimye umwambaro ugendeye ku bishushanyo baba bafite by’iyo batarashyira hanze cyangwa indi bahashyize ariko igashira, mu gihe cy’amasaha 24 baba bagukoreyemo umwambaro. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *