Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gufata umwanzuro kuri rutahizamu Youssef Rhab wari umaze ukwezi mu bihano byo kwitekerezaho

Umunya-Maroc Youssef Rharb ukina hagati afasha abataha izamu muri Rayon Sports, agiye kubabarirwa na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, nyuma y’ukwezi ari mu bihano byo kwitekerezaho. 

Mu mpera z’Ukwakira 2023 ni bwo Youssef Rharb n’Umunya-Sudani Eid Mugadam Abakar Mugadam bahawe ibihano by’ukwezi ko kwitekerezaho nyuma y’uko Gikundiro isanze nta musaruro bagitanga. 

Aba bakinnyi bombi bageze muri iyi kipe mu mpeshyi y’uyu mwaka ubwo Murera yateguraga kubaka ikipe ikomeye izahangana mu marushanwa Nyafurika, ariko bikaba byararangiye isezerewe na Al-Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation. 

Rutahizamu w’Umunya-Sudani, Eid Mugadam Abakar Mugadam, yagiye abura umwanya wo gukina kubera urwego rwe rwasanzwe ruri hasi kuko yagiye yicazwa kenshi na Mussa Esenu na Charles Baale. 

Youssef Rharb we yabuze umwanya wo gukina akenshi ashinjwa kudakora cyane ndetse n’imyitwarire idahwitse yashinjwaga n’abatoza atumvaga inama zabo. 

Nyuma y’inteko rusange ya Rayon Sports yabaye tariki 18 Ugushyingo 2023, Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko aba bakinnyi bombi bahawe ukwezi ko kwitekerezaho, nyuma raporo y’abatoza ikazagaragaza uko bitwaye hanyuma ubuyobozi bukabona gufata umwanzuro. 

Yagize ati ”Iyo wubaka ikipe ntabwo ugendera ku marangamutima uba ushaka umusaruro, amasezerano aba avuga ibyo ugomba gutanga n’ibyo uhabwa.” 

“Raporo z’abatoza n’ubuyobozi zasanze abo bantu bombi nta musaruro batanga, tuganira na bo ndetse tubandikira dushingiye ku masezerano inzandiko zisaba y’uko dutandukana nk’uko amasezerano abivuga.” 

Yakomeje agira ati “Ariko harimo ukwezi kumwe ko kugira ngo babanze babitekerezeho, ubu rero uko kwezi kuracyarimo ntikurarangira, nikurangira tuzongera tuvugane turebe icyakorwa.” 

Amakuru ducyesha IGIHE yemeza ko Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yiteguye kubabarira Youssef Rharb wagaragaje guhinduka haba mu myitozo ndetse n’imibanire na bagenzi be. Uyu Munya-Maroc wagaragaje gukora cyane, akomeje gusabirwa n’abakinnyi bagenzi be kubabarirwa. 

Bamwe mu bakinnyi bavuga rikijyana mu ikipe bari basabiye Youssef ko yajyana na bo i Rubavu ku mukino banganyijemo na Etincelles igitego 1-1 tariki 25 Ugushyingo 2023. 

Ibi bongeye kubikora mbere y’umukino Rayon Sports iri bwakirwemo na Police FC kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo nubwo byarangiye Umunya-Mauritania Mohamed Wade wasigaranye ikipe, atamushyize mu mwiherero w’abakinnyi bari bukine kuko ategereje igisubizo cy’ubuyobozi ku bihano by’ukwezi uyu musore w’imyaka 24 yahawe. 

Ubuyobozi ntibwifuza kwirukana Youssef Rharb mu gihe isoko ry’abakinnyi ryo muri Mutarama 2024 ritarafungura. 

Youssef yagiye muri Rayon Sports nk’intizanyo mu 2021, avuye muri Raja Casablanca nyuma y’amasezerano y’ubufatanye, Perezida wa Gikundiro atifuza ko yazamo agatotsi. 

Byitezwe ko nta gihindutse Youssef Rharb azahabwa amahirwe ku mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona, Rayon Sports izakiramo Bugesera kuri Kigali Pelé Stadium. Ibi si ko bimeze kuri mugenzi we Abakar Mugadam kuko atari mu ikipe guhera mu byumweru bitatu bishize. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *