Umuturage wo ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi yafashe 4 mu nkoko yoroye maze ajya ku cyicaro cya RBA azishyiriye abanyamakuru b’urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda nk’impano yageneye buri umwe bose bahita bazita amazina.
Yabashyiriye impano y’inkoko kuri buri munyamakuru, Rugaju Reagan, Axel Rugangura, Kwizigira Jean Claude ndetse na Ruvuyanga.
Iya Reagan bayise urukundo! Abanyamakuru b’imikino 4 bo kuri RBA bahawe impano y’inkoko n’umukunzi w’urubuga rw’imikino witwa Tuyisenge wavuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, bahise bazita amazina.
Abanyamakuru w’urubuga rw’imikino kuri RBA bari Reagan, Rugangura, Axel ndetse na Mugaragu bahawe inkoko z’amasake n’umukunzi w’urubuga rw’imikino.
Aba bagabo bahise bazita amazina, iya Reagan yayise “Urukundo”, iya Axel yayise “Imfura”, iya Mugaragu yayise “Umurava”, naho iya Kwizigira yayise “Kubana”.
Mu yandi makuru y’imikino agezweho, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatakaje umukino wa kabiri wayihuje na Kenya ku gitego 1-0 muri CECAFA y’Abatarengeje imyaka 18 iri kubera i Nairobi.
Uyu mukino wabaye ku wa Kabiri, tariki 28 Ugushyingo 2023, ubera i Kisumu muri Kenya yakiniraga imbere y’abafana bayo bari bagiye kuyishyigikira ari benshi.
Saa Yine za mu gitondo ni bwo Umusifuzi w’Umunya-Sudan, Nelson Baein, yatangije umukino ku mpande zombi, abasore b’Umutoza Salim Babu batangiza umupira.
Ikipe y’Igihugu ya Kenya yinjiye mu mukino mbere ariko ikinira mu kibuga hagati, cyane ko yarushaga u Rwanda, gusa ubwugarizi bwari buyobowe na Kwizera Ahmed bukagerageza kuzibira imipira yashoboraga kugera ku Munyezamu Ruhamyankiko Yvan.
Abakinnyi b’u Rwanda bacungiraga ku mipira yihuta, babonye uburyo bwa mbere muri uyu mukino ubwo Tinyimana Elisa yazamukanaga umupira ndetse akaninjira mu rubuga rw’amahina, ariko ahereje Iradukunda Pascal atera ishoti ridafite imbaraga, rifatwa neza n’Umunyezamu wa Kenya, Ibrahim Wanzala.
Kuva icyo gihe abakinnyi ba Kenya ntibongeye kwemera ko hari imipira inyuzwa mu mpande z’u Rwanda ahubwo imipira yose bayikiniye hagati mu kibuga aho barurushaga cyane.
Ibi byaje no kuvamo igitego cya mbere muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 37 ubwo Stanley Omondi yacengaga Hoziyana Kennedy, agahereza umupira mugenzi we Aldrine Kibet wateye ishoti rikomeye riruhukira mu izamu.
Kenya yakomeje kurusha cyane u Rwanda, ikomeza no gukinira mu kibuga cyarwo nubwo nta kindi gitego cyabonetse kugeza igice cya mbere kirangiye.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’u Rwanda ubwo Umutoza Kayiranga Jean Baptiste yakuragamo Ndayishimiye Barthazal agashyiramo Rukundo Olivier.
Ku munota wa 60, Stanley Omondi yashatse kuzamukana umupira yinjira mu rubuga rw’amahina, abanza gucenga Iradukunda Pascal akurikizaho Byiringiro Benon ariko we ahita amushyira hasi, umusifuzi amwereka ikarita y’umuhondo.
Ntabwo ari ibyo gusa kuko abakinnyi b’u Rwanda bakomeje kurushwa cyane bahitamo gusubira inyuma kugira ngo birinde ko ibitego byaba byinshi.
Umukino warangiye u Rwanda rubuze intsinzi, rutakaza imbere ya Kenya ku gitego 1-0.
Ikipe y’Ihihugu yaherukaga gutsinda Somalia igitego 1-0, izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki 1 Ukuboza 2023, ikina na Sudani saa Munani z’amanywa.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.