Vetsine na Dorcas batangaje igihugu bagiye gutaramira nyuma y’uko batangaje kujya muri Canada bigahera mu mvugo

Abahanzi bakiri bato mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda batangaje ko bagiye gukorera igitaramo mu Burundi nyuma y’uko batangaje ko bazataramira muri Canada bigahera mu mvugo. 

Bafatanyije na MI Empire ya Irene Murindahabi isanzwe ibareberera inyungu ku wa 23 Gicurasi 2023, batangaje ko bagiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cya Canada ariko kugeza ubu byaheze iyo. 

Ku wa 27 Ugushyingo 2023, MI Empire ireberera inyungu Vestine na Dorcas batangaje ko aba bahanzikazi bagiye gutaramira i Burundi ku wa 23 Ukuboza 2023. Andi makuru akazajya atangazwa buhoro buhoro.  

Uyu munsi bazakoreraho igitaramo uzaba ukurikiranye n’ifugwa ry’amashuri igihembwe cya mbere cy’umwaka 2023-2024 aho bazaba bavuye ku ishuri bisobanuye ko bazaba barangije gukora ikizamini. 

Aba bahanzikazi Vestine na Dorcas ni igitaramo cya mbere bazaba bakoreye hanze y’igihugu cy’u Rwanda k’uko icyo bakoze gikomeye kigahuza imbaga nyinshi ari ubwo bamurikaga album yabo “ Nahawe Ijambo” igitaramo cyabereye Camp Kigali.  

Aba bakobwa bamenyekanye mu ndirimbo zirimo nahawe ijambo, Adonai, Ibuye, simpagarara ndetse n’izindi nyinshi. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *