Umuhungu wa Perezida Museveni yahishuye intambara yifuza hagati y’u Rwanda na Uganda

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko intambara yonyine yifuza hagati y’u Rwanda na Uganda ari iyahuza abagore bo mu bihugu byombi mu rwego rwo kureba abeza kurusha abandi.

Ni ibikubiye mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwa Twitter, urubuga akunze kunyuzaho ibyinshi mu bitekerezo bye.

Ati: “Intambara yonyine dushaka hagati ya Uganda n’u Rwanda ni urugamba hagati y’abagore bacu mu rwego rwo kugena abeza cyane kurusha abandi! Dukwiriye kugira iryo rushanwa buri mwaka”.

Gen Muhoozi yavuze ko uwegukanye iri rushanwa ry’ubwiza yajya ahabwa igihembo.

Ubu butumwa buriyongera ku bundi bwinshi Gen Muhoozi akunze kwandika avuga ku Rwanda, akenshi na kenshi avuga imyato Perezida Paul Kagame.

Mu kwezi gushize uyu mugabo yanditse kuri Twitter ko afata Perezida Paul Kagame nka se wabo, aha gasopo abanya-Uganda bose bamurwanya.

Ku wa Kane w’iki cyumweru bwo yifashishije ifoto ya Perezida Kagame yambaye impuzankano ya RDF, avuga ko yatangiye kumukunda mu 1993.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba aheruka kugirira uruzinduko rw’amateka hano mu Rwanda rwasize ruciye inzira iganisha ku kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka myinshi warazambye.

Ni nyuma yo kugirana “ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere” ku mubano w’u Rwanda na Uganda na Perezida Paul Kagame.

Nyuma y’iminsi itatu Muhoozi usanzwe ari umujyanama mukuru wihariye wa se avuye mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ko ifunguye umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunze.

Kuri ubu Uganda ikomeje gutera intambwe igararagara mu kuzahura burundu umubano wayo n’u Rwanda yubahiriza ibyo rwayisabye gukira, nk’uko Perezida Paul Kagame aheruka kubitangariza mu muhango wo kurahiza Minisitiri mushya w’Ibikorwa Remezo n’Umunyamabanga wa Leta muri iriya Minisiteri.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *