Umumotari utamenyekanye amazina yatunguye umukiliya we witwa Mwiza Sophy, uzwi cyane kuri Twitter muri Uganda, amujyanira ibyo kurya kuko yari amaze iminsi atamubona ngo amutware nk’ibisanzwe.
Mwiza ni we watangaje ibyabaye kuri Twitter, avuga ko umumotari yamutunguye nyuma y’ibyumweru bitari bike Guma mu Rugo, itangiye.
Uyu mukobwa avuga ko “Maze igihe ntakora, mbona umumotari (Boda Boda) anzaniye ibyo kurya. Yari amaze igihe atambona, ahitamo kunzanira ibyo kurya”.
|Umutima wanjye watunguwe. Jya uba umuntu mwiza kuwo ari we wese kuko utamenya igihe uzakenerera umuntu. Ndishimye”.
Uyu mumotari yamuzaniye ibyo kurya birimo umuceri, isabune n’amakaroni.