Umunyekongo aritegura kuzamura icyogajuru cya rutura mu kirere. Amafoto

Umunya-Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Ingenieur Jean-Patrice Keka Ohemba aritegura kumurika icyogajuru ‘Troposphère 6’ yakoze gifite ubushobozi bwo kuzamuka mu kirere intera y’ibilometero 200.

Nk’uko byatangajwe na televiziyo ARTE yo mu Bufaransa tariki ya 18 Mata 2022, iki cyogajuru gifite uburebure bwa metero 15 kizamurikwa mu mezi ari imbere.

Iyi televiziyo igira iti: “Mu myaka 10, Jean-Patrice Keka n’itsinda rye bashoboye kuzamura mu kirere ibyogajuru bitanu byageze ku bipimo bitandukanye by’intego yabo, ariko hejuru ya byose arashaka guhuza amagana y’abanyeshuri bo muri Congo bashaka guteza imbere ubumenyi bw’isanzure muri Afurika”.

Kuri iki cyogajuru, iyi televiziyo yagize iti: “Abikesheje inkunga yakusanyirijwe, Jean-Patrice Keka mu mezi ari imbere azamurikira imbere y’abanyeshuri be, bagenzi be n’inshuti, Troposphère 6, icyogajuru cya metero 15 kizazamuka mu ntera y’ibilometero 200”.

Patrice Keka yavukiye i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mwaka w’1968.

Yize amasomo y’ubucuruzi, ariko kubera amatsiko yakuranye by’umwihariko ku bumenyi bw’isanzure, agira igitekerezo cyo kubaka icyogajuru mu isambu ye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Genie d’Afrique, Keka yigeze kubisobanura ati: “Mu gihe nigaga amasomo y’ubucuruzi, nafataga umwanya wo gutekereza cyane, ntekereza kubaka icyogajuru mu isambu yanjye.”

Bitewe n’impano yiyumvagamo mu by’ubumenyi bw’isanzure, Keka yaje kwiga n’amasomo ya siyansi mu ishuri rikuru rya ISTA (Institut Supérieur de Techniques Appliquées) i Kinshasa, akuramo impamyabumenyi cy’icyiciro cya mbere.

Ashingiye ku mpano n’ibyo yize, Keka yashinze ikigo cyigenga cy’ubumenyi bw’isanzure cya DTA (Développons Tous Azimuts) akoreramo ubushakashatsi, akanigishirizamo abanyeshuri be bafite inzozi zo kuzaba abahanga muri ubu bumenyi.

Muri iki kigo, hagaragaramo icyumba ‘Centre de Controle’ kirimo ikoranabuhanga rigenzura ibyogajuru na za televiziyo zerekana amashusho yabyo mu gihe byazamuwe mu kirere.

Hari ikindi cyumba kinini giteretsemo iki cyogajuru cya Troposphere 6 bigaragara ko kigitunganywa mbere y’uko cyoherezwa mu kirere nk’uko Keka yabisobanuriye umunyamakuru wa ARTE.

Uko ibyogajuru byabanje byazamutse

Icyogajuru cya mbere Keka na bagenzi be bakoze bacyise Troposphère 2, cyari gifite uburemere bwa toni 15.4. Bakizamuye mu kirere tariki ya 10 Nyakanga 2007, igera mu kilometer 1.5 mu masegonda 35.

Ikindi ni Troposphère 4 cyari gifite uburemere bw’ibilo 250. Cyazamuwe tariki ya 10 Nyakanga 2008, kigera mu bilometero 15 mu masegonda 47.

Icyogajuru cya gatatu ni Troposphère 5 cyari gifite uburemere bw’ibilo 560. Cyazamuwe muri Werurwe 2009, gusa cyo cyaturitse kitaregera kure, imbeba yari yashyizwemo mu rwego rw’ubushakashatsi na yo ipfiramo.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *