Musanze: Urukiko rwatumije uwasuzumye umurambo w’umwana bikekwa ko yishwe n’umuganga nyuma yo kumusambanya

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwahisemo gutumiza umuganga wakoze ibizamini by’Umurambo wa Iradukunda Emelance, ngo atange ubuhamya mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu uregwa gusambanya uyu mwana w’imyaka 17, gushaka kumukuriramo inda no kumwica.

Kuri iyi tariki, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwagombaga gusoma imyanzuro y’urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo Maniriho Jean de Dieu ryari ryasubitswe kuwa 6 Mata 2022 rukimurirwa uyu munsi, ariko nabwo rwanzura ko hagomba gutumizwa umuganga witwa Rwahama Samson wakoze ibizamini by’Umurambo wa Iradukunda ngo atange ubuhamya.

Biteganyijwe ko Urukiko ruzumva uyu muganga kuwa 31 Gicurasi 2022 saa Yine za mu gitondo.

Urukiko rwatangaje ko rwahisemo gutumiza umuganga wakoze ibizamini, kugira ngo asobanurire neza ibijyanye na raporo yakozwe nyuma y’ibizamini byakorewe nyakwigendera.

Iri somwa ry’uru rubanza ryari ryitabiriwe n’abo mu miryango y’ababuranyi bombi ariko mu rukiko ntihagaragaramo Maniriho Jean de Dieu ukurikiranywe afunze.

Maniriho aregwa ibyaha bitatu byo gusambanya umwana, kugerageza gukuriramo undi inda n’ubwicanyi bukozwe ku bushake bikekwa ko yakoreye Iradukunda w’imyaka 17.

Ubushinjacyaha bwasabiye uyu mugabo gufungwa burundu.

Mu iburanisha ryabaye kuwa 8 Werurwe 2022, ku cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibimenyetso bishinja Maniriho ngo kuko akimara gufatwa ababishinzwe bagiye gusaka iwe bahasanga umugozi usa neza n’uwari uziritse ku maguru, amaboko no mu ijosi ry’umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga mu murima w’ibishyimbo by’umuturage kuwa 02 Ugushyingo 2020.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iperereza n’ipimwa byakorewe muri ‘Rwanda Forensic Laboratory’ byagaragaje ko amaraso yagaragaye ku mukeka yapimwe bagasanga amwe afitanye isano n’aya nyakwigendera Iradukunda andi afitanye isano n’aya Maniriho.

Maniriho Jean de Dieu we, yavuze ko ibyaha aregwa byose abihakana ndetse ko n’inyandiko yakorewe n’Ubugenzacyaha atayemera kuko yemeye ibyaha nyuma yo gukorerwa ibikorwa birimo ibibabaza umubiri.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *