Ntibyari bisanzwe ko inzego z’iperereza za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihererekanya amakuru n’ibindi bihugu ariko kuva intambara muri Ukraine yatangira, ibintu byarahindutse.
Amakuru yavuye mu butasi bw’iki gihugu ni yo yatumye ingabo z’Abarusiya ziburizwamo ubwo zari zifite umugambi wo kwivugana Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.
Uretse inkunga mu bikoresho bya gisirikare Amerika itanga kuri Ukraine, kuva intambara yatangira ndetse na mbere y’uko u Burusiya butera, Amerika yatanze umusanzu ntagereranywa mu bijyanye n’ubutasi.
Hifashishijwe ibyogajuru, uburyo bwo kumviriza no kuganira n’abantu aho Amerika yagaragaje ko ifite ubushobozi buhanitse na mbere y’igihe ko aho yerekanaga ko byanze bikunze Poutine azatera Ukraine.
Ikizwi ni uko inzego za Amerika zitigeze zisaranganya amakuru n’igihugu kitari muri NATO nk’uko byagaragajwe mu nkuru ya NBC News yo ku wa 26 Mata.
NBC itangaza uburyo ubutasi bwafashije Abanya-Ukraine kurokoka ibitero by’indege na misile z’Abarusiya bagakingira ubwirinzi bwabo mu by’igisirikare muri iyi ntambara ishobora kumara igihe kirekire.
Iki gitangazamakuru kandi kivuga ko intambara igitangira hari indege yari itwaye abasirikare amagana b’Abarusiya yari igambiriye kugaba igitero ikibuga cy’indege gikomeye hafi y’Umurwa Mukuru Kiev, yatahuwe ndetse ikaraswa n’Abanya-Ukraine.
Ku rundi ruhande, u Bufaransa nk’igihugu kiri muri OTAN gifite inyungu mu gusangira amakuru y’ubutasi.
Mu minsi ya mbere y’intambara, Umujyanama wa Biden mu bya gisirikare, Jake Sullivan, yatanze intabaza kuri bo ko hari abasirikare bo mu mutwe udasanzwe mu ngabo z’u Burusiya bari mu gace ka Kiev bafite umugambi wo kwivugana Perezida Zelensky.
U Bufaransa bwakirije yombi aya makuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jean-Yves Le Drian atangaza ko bwiteguye gukora ibishoboka byose ku bw’umutekano wa Zelensky.
Hifashishijwe amakuru yatanzwe na Amerika, Abanya-Ukraine babashije kurasa mu maguru mashya abari bagabye icyo gitero.
Mu yandi makuru, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, yatangaje kuri uyu wa Gatatu ko basenye ububiko bw’intwaro ibihugu by’u Burayi byohereje mu Majyepfo ya Ukraine.
Ibi bikorwa ngo byakozwe hifashishijwe misile aho iyi minisiteri ivuga ko ari intsinzi ikomeye yabashije kugeraho.
U Burusiya bwagaragaje uburakari ku bw’intwaro Ukraine yakiriye zitanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’u Burayi ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko igikorwa cyo kuzitwika ari intsinzi ntagereranywa kuri bo.
Hagati aho ariko ubwoko bw’intwaro zangijwe ntibwasobanuwe nk’uko inkuru ya 7 sur 7 ibivuga.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky amaze igihe asaba guhabwa intwaro nyinshi ndetse n’amasasu n’ibihugu byo hirya no hino ku isi kugira ngo abashe guhangana n’u Burusiya mu ntambara ikomeje guca ibintu.
U Burusiya bwamaze gufata ibice by’ingenzi bya Mariupol; Zelensky yavuze ku wa Kabiri ko kuri we guhabwa intwaro ari bintu by’ingenzi bizafasha mu gukumira ko bukomeza mu karere ka Donbas.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi, nayo yatangaje ko itazarebera u Burusiya muri gahunda yabwo yo gukumira iyoherezwa rya gaz mu bihugu by’u Burayi kuko byahungabanya aka karere nk’uko byatangajwe na Perezida, Joe Biden kuri uyu wa Kane.
Ni nyuma y’aho u Burusiya buhagaritse kohereza gaz muri Pologne na Bulgarie.
Ati: “Ntituzabareka ngo bakoreshe umutungo wabo w’ibikomoka kuri peteroli na gaz bagamije kwirinda ingaruka z’intambara barimo muri Ukraine”.
“Tuzakorana n’ibindi bihugu nka Korea, u Buyapani cyangwa Qatar kugira ngo dufashe ibihugu byacu by’u Burayi byahungabanyijwe n’iterabwoba ry’u Burusiya ku bya gaz”.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%