Umunyeshuri witwa Jamil Ezebuike ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse agezwa imbere y’urukiko ashinjwa gutera inda abapolisikazi bane bo muri iki gihugu.
Uyu munyeshuri wahawe buruse yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wiga ibijyanye n’umutekano yatawe muri yombi ubwo umwe mu bapolisi yateye inda ariwe watangaga amakuru y’ibyabaye.
Amakuru avuga ko Ubwo uyu munyeshuri yageraga mu gihugu cya Amerika agiye kwiga, yabaye inshuti na bamwe mu bapolisi bakoreraga mu gace kabarizwa mo ikigo asanzwe yigaho, dore ko nawe yiga ibijyanye n’umutekano.
Uyu musore yagiye agirana nabo ubucuti barakundana cyane kugeza aho yagiye aryamana n’umwe ku w’undi.
Uyu munyeshuri mu gihe kitangana n’ukwezi yari amaze gutera inda aba bapolisi bose.
Umwe mu bapolisi watewe inda yakoze iperereza amenya ko uyu musore yateye inda n’abandi bapolisi ndetse amenya ko yanakoresheje impapuro mpimbano.
Uyu mupolisi akimara kubimenya yahise atanga raporo birangira uyu munyeshuri atawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.