Bamwe bahisemo kujya kwikodeshereza: Impamvu abagabo b’i Nyabihu bakunda guhohoterwa no guhozwa ku nkeke n’abagore babo

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko bahohoterwa ndetse bagahozwa ku nkeke n’abagore babo, ku buryo biviramo bamwe kuba banakubitwa, ariko bakabura imbaraga zo kugana inzego zibarenganura, ngo barenganurwe kubera ipfunwe.  

Bamwe muri aba bagabo bavuga ko bahitamo kujya kwikodeshereza inzu ahandi bagata ingo zabo mu rwego rwo kwirinda amakimbirane. 

Umugabo umwe witwa Mugaboneka Esdras wo mu Murenge wa Rugera, avuga ko buri gihe akubitwa n’umugore we agahitamo kwicecekera ngo batamuseka.  

Yagize ati “Ubu muri twe hari bamwe mu bagabo bagowe duhora dukubitwa tukicecekera kugira ngo bataduseka.” 

Mugaboneka yagize ati “ubu muri twe hano hari bamwe mu bagabo bagowe duhora dukubitwa tukinumira kuko iyo uvuze ko umugore yagukubise urumva nawe uba igitaramo mu bandi bagabo. Mu bandi bagabo witwa inganzwa, ikigwari, umugabo udashobotse n’ibindi byinshi.”  

“Kubera umuco nyarwanda rero natwe duhitamo kwinumira, reba nk’ubu ubushize umugore yanteye ibuye ku gahanga njya kwa muganga mbeshya ko ari abantegeye mu nzira nanga kwivamo.” 

Aya makuru kandi yashimangiwe n’Umukuru w’Umudugudu wa Kagano, Bigirimana Alphonse.  

Yagize ati “Ni byo koko hari bamwe mu bagore bumvise ihame ry’uburinganire nabi maze bashaka kwigaranzura abo bashakanye, bakarara mu tubari ntibite ku bana.”  

“Aha ni bamwe ndetse usanga n’abana babo bazahazwa n’imirire mibi, aha ni ho usanga dufite bamwe mu bagabo bahuye n’ihungabana kugeza ubwo bahitamo guhunga ingo zabo. Ari na byo bitera abana benshi kujya ku mihanda.” 

Uyu Mukuru w’Umudugudu yaboneyeho gusaba aba bagabo bahura n’iki kibazo kwitinyuka bakavuga ibibazo bahura na byo by’ihohoterwa. Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahiriza rw’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (Gender Monitoring Office/GMO), Nadine Umutoni Gatsinzi, asaba abagabo kuba batanga amakuru ku ihohoterwa bakorerwa kuko abantu bose bangana imbere y’amategeko. 

Nadine yagize ati “ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikwiye kuvugwa, niba ari umugabo wahohotewe cyangwa umugore byose bikwiye kuvugwa, bose RIB ibitaho kugira ngo irwanye ihohoterwa. Icyo umuntu yabivugaho, inzego zose zirahari ariko ntitwakwirengagiza ko tugifite umubare munini w’abagore n’abakobwa bahohoterwa, ibyo na byo birahari.” 

Nadine akomeza asaba ko buri mugabo wese uhuye n’ihohoterwa akwiye kujya abyerura akabivuga kugira ngo ahabwe serivisi nk’iy’abandi, kuko itegeko ry’uburinganire mu Rwanda rirasobanutse. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *