Amashusho ya Alyn Sano n’umusore ukiri muto bari gukora ibiteye is0ni akomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga. Video

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho ya Alyne Sano ari mu munyenga w’urukundo n’undi musore utazwi cyane. 

Benshi bakomeje kwibaza niba uyu musore yaba ari umukunzi we cyangwa yaba ari indirimbo agiye gusohora irimo aya mashusho. 

Reba Video unyuze hano 

Mu yandi makuru y’imyidagaduro agezweho, Nel Ngabo umaze iminsi atangiye gukora kuri alubumu ya kane, yahuje imbaraga na Juno Kizigenza basogongeza abafana babo Noheri n’Ubunani, bashyira hanze indirimbo ‘Kawooma’. 

Mbere yo gushyira hanze iyi ndirimbo yifashishijemo Juno Kizigenza, Nel Ngabo yavuze ko yari amaze iminsi ari gukora ku ndirimbo zigize album ye ya kane. 

Uyu muhanzi ubarizwa muri Kina Music, yabwiye IGIHE ko nubwo iyi ndirimbo ‘Kawooma’ itari kuri album nshya, ari urugero rwiza rw’uburyohe indirimbo zigize album zizaba zifite. 

Yagize ati “Nyuma yo gusohora album yanjye ya gatatu, natangiye gukora ku ya kane. Mbere y’uko nyishyira hanze abakunzi banjye bamenyereye ko mbanza kubaha indirimbo, ni ibintu bamaze kumenyera.” 

Iyi ndirimbo nshya ya Nel Ngabo na Juno Kizigenza amashusho yayo yafatiwe muri Tanzania na Meddy Saleh, mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clement umuyobozi wa KINA Music. Ni ubwa mbere Nel Ngabo na Juno Kizigenza bahuriye mu ndirimbo. 

Nel Ngabo yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusohora indirimbo ziri kuri album ye ya gatatu, ‘Life, Love & Light’ ubu yatangiye gusohora indirimbo nshya mbere yo gusohora album ye ya kane ateganya gushyira hanze umwaka utaha. 

Album ya kane ya Nel Ngabo izaba ikurikira ‘Ingabo’ yatuye Se wamushyigikiye cyane mu rugendo rw’umuziki, ari nayo ya mbere, ‘RNB 360’ yari iya kabiri ndetse na ‘Life,Love&Light’. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *