Nyir’ubwite nta kibazo yabigizeho! Kuki gukora ku myanya y’ibanga y’umusifuzi Umutoni Aline byashyizwe ku yindi ntera?

Amafoto ya myugariro w’iburyo wa AS Kigali, Akayezu Jean Bosco, agerageza kubuza Umusifuzi Umutoni Aline kumuha ikarita y’umuhondo ndetse amufashe hafi y’aho yari ayibitse mu gituza, akomeje kugarukwaho aho hari n’abavuga ko ari ihohotera uyu mukinnyi yakoreye uyu musifuzi w’umugore. 

Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Ukuboza 2023, ubwo AS Kigali yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. 

Akayezu Jean Bosco yari yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo ku munota wa 62 kubera gutinda kurengura umupira, ashaka kurya iminota kuko AS Kigali yari iyoboye umukino n’ibitego 2-1 imbere ya Rayon Sports. 

Iby’uyu mukinnyi byahindutse ibindi ubwo yagushaga Tuyisenge Arsène hafi y’urubuga rw’amahina, ahagana muri koruneri, Umusifuzi Umutoni Aline agasifura iri kosa ndetse benshi bari muri stade bahise bahagurukira icya rimwe, basabira Akayezu ikarita itukura dore ko uretse kuba yari asanzwe afite indi y’umuhondo, yabanje kudunda umupira hasi agaragaza ko atishimiye icyemezo gifashwe. 

Gusa, ibyo byari birangiye kandi Umusifuzi Umutoni yagombaga kugira icyo abikoraho dore ko yari yatangiye kuzengurukwa n’abakinnyi ba Rayon Sports barimo Bugingo Hakim, Rwatubyaye Abdul na Kalisa Rachid bamusaba guhana uyu mukinnyi wa AS Kigali. 

Akayezu wibutse ko agiye kubona ikarita ya kabiri, iza kubyara itukura agasohoka mu kibuga, yihutiye kwegera Umusifuzi Umutoni amusaba imbabazi, ariko undi ntiyasaga n’uwiteguye kumwumva. 

Mu gihe Umutoni yakoraga ku mufuka w’umupira yari yambaye, agira ngo akuremo ikarita y’umuhondo, Akayezu yamwegereye ashaka kumubuza no kwitambika ngo adakuramo ikarita, bigaragara ko akimutakambira. 

Gusa, ntacyo byatanze kuko Umutoni Aline yakuyemo iyi karita y’umuhondo ndetse azamura n’itukura yari mu mufuka w’ikabutura inyuma, ayereka Akayezu wari uhagararanye na mugenzi we, Erisa Ssekisambu, na we utarishimiye iki cyemezo kuko ikipe yabo yahise isigara ari abakinnyi 10 mu kibuga. 

Akayezu Jean Bosco wasaga n’utumva ibimubayeho, yabuze imbaraga zimusohora mu kibuga, ariko Umusifuzi Umutoni aramwegera, amufata ku bitugu amubwira ko byarangiye ndetse ni ko byagenze ubwo uyu mukinnyi yegerwaga na Ntirushwa Aimé bakinana, abona gusohoka yerekeza mu rwambariro. 

Ibyabaye byatumye bamwe batabaza RIB 

Amafoto yafashwe n’Umufotozi wa IGIHE, Ntare Julius, ubwo ibi byabaga, akomeje gucicikana hirya no hino by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga. 

Nubwo ayafashwe ibi biba arenga 30, agarukwaho cyane ni atatu agaragaza Akayezu asa cyangwa afashe mu gituza [ahagana ku mabere ari naho Umutoni Aline yari yabitse ikarita], agerageza kumubuza gukuramo ikarita yari kuba iya kabiri y’umuhondo. 

Iyi foto n’andi asa n’ayo, yatumye Umunyamakuru wa RBA, Musangamfura Lorenzo, avuga ko “habuze gato ngo bibyare icyaha cyo guhohotera”. 

Undi uri mu babigarutseho, ni Nsanga Sylvie wamamaye ku mbuga nkoranyamabaga nk’uharanira uburenganzira bw’abagore.  

We yasabye inzego zitandukanye zirimo Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gukurikirana ibi bintu kuko abagore basigaye bahohoterwa muri siporo. 

Ati “Bimeze nko guhohotera, nta kubaha umuntu no kugira aho agomba kugarukira kurimo. RIB yagafashije guperereza byimbitse. Minisitiri Munyangaju, Minisiteri ya Siporo, Minisitiri Dr Uwamariya, Minisiteri y’Uburinganire n’Umuryango, muri iki gice [siporo] abagore barahohoterwa bucece. Nka bimwe byabaye imyaka myinshi mu magare.” 

Nyir’ubwite nta kibazo yabigizeho 

Amakuru ducyesha IGIHE yemeza ko ubwo aya mafoto yajyaga ahagaragara ndetse bikazamura ibitekerezo bitandukanye, hari abayobozi b’inzego zinyuranye babajije Umusifuzi Umutoni ibyabaye. 

Uyu musifuzi yavuze ko nta kibi cyamubayeho, atigeze abwirwa nabi n’umukinnyi, icyabaye ari uko yageragezaga kumusaba imbabazi ngo atamuha ikarita kuko yari guhita asohoka mu kibuga. 

Umutoni Aline kuri ubu afite undi mukino wa Shampiyona kuri uyu wa 11 Ukuboza aho agomba gusifurira Amagaju FC na APR FC i Huye. 

Ku rundi ruhande, Akayezu Jean Bosco yavuze ko ibyabaye buri wese ari kubibona uko abishaka ariko atakoze ku musifuzi ku bushake, ahubwo yamusabaga kumubabarira ntamuhe ikarita. 

Uyu mukinnyi wa AS Kigali azasiba umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona, ikipe ye izakirwamo na Muhazi United ku wa Kabiri, tariki ya 12 Ukuboza. 

Ubundi biremewe ko umukinnyi akora ku musifuzi? 

Ikibazo kiba aho wakoze cyangwa umutima wabikoranye kuko umupira w’amaguru ni umukino abantu bakina bakoranaho. 

Mu kugaragaza ko abantu bishimiranye mu kibuga ndetse nta kibazo bafitanye [fair-play] bakorana mu ntoki, bagabonerana ndetse ibi bikorwa mbere ya buri mukino. 

Hari n’aho biba ngombwa ko umusifuzi yahagurutsa umukinnyi yaguye cyangwa umukinnyi akaba ari we ubikorera umusifuzi. 

Nubwo bimeze gutyo, hari ahandi birenga ubucuti, bikazamo gusa no kurengera kubera igitutu no gushyuha mu mutwe, ukabona umukinnyi aritwara mu buryo budakwiye, yewe si gake wumise inkuru z’abakubise uyoboye umukino kubera kutishimira ibyemezo bye. 

Buriya abafana babona ibibera mu kibuga ariko ntibamenya ibiberamo kuko batabasha kumva ibihaganirirwa. Nuganira na bamwe mu bakinnyi cyangwa abasifuzi, bazakubwira ko akenshi hari n’aho batukana, hakaba hari umusifuzi wabyihanganira ahubwo na we akagutuka cyangwa agahitamo kubiguhanira. 

Ahandi bigenda gute? 

Ibyabaye kuri Akayezu Jean Bosco ntaho bitandukaniye n’igitutu cyokejwe uwahoze ari Rutahizamu wa Argentine, Sergio Kun Agüero, ubwo yakiniraga Manchester City mu 2020. 

Ku mukino wa Arsenal wabaye mu Ukwakira uwo mwaka, Sian Massey-Ellis wari umusifuzi wo ku ruhande, yasifuye ko Manchester City ari yo itakaje umupira kandi atari uko byari bimeze. 

Agüero utari inyuzwe n’icyo cyemezo, yegereye ku murongo w’ikibuga atangira kubiganiriza uyu Musifuzi Sian Massey-Ellis ndetse amufata ku rutugu. 

Ibi ntibyashimishije benshi barimo abagore, bagaragaje ko ari “kumubangamira” no gushaka “kumuca intege mu byemezo afata.” 

Hari n’abavuze ko ibyo uyu mukinnyi wa Manchester City yakoze byari bikwiye ikarita y’umuhondo cyangwa ikindi gihano kuko biri “mu bituma abagore batisanzura mu mupira w’amaguru.” 

Umutoza Pep Guardiola ni umwe mu bahagaze kuri Agüero, avuga ko ubusanzwe ari mu bantu beza, abamusabira guhanwa bagashakiye ahandi. 

Icyo gihe, byarangiye Premier League itangaje ko nta bihano uyu mukinnyi azafatirwa. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *