Imyanya y’ibanga yose hanze! Umubyinnyi Shakira Kay yashyize hanze amashusho yongeye gukangura imbuga nkoranyambaga

Umubyinnyi mu ndirimbo zigezweho mu rubyiruko uzwi kw’izina rya Shakira Kay akomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize ho. 

Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto yambaye ikanzu y’umutuku iciye uruhande rumwe mu kujya kwifotoza yazamuye amaguru maze asigarana ubwambure kuburyo bikomeje gutuma acicikana ku mbuga nkoranyambaga. 

Mu yandi makuru avugwa mu myidagaduro, Dj Kamo Mphela wo muri Afurika y’Epfo abanyabirori bitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali, kugeza ubwo ijipo yari yambaye icitse. 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku cyumweru muri Mundi Center habereye igitaramo cyatumiwemo Dj Kamo Mphela. 

Kamo Mphela wo muri Afurika y’Epfo yatumiwe i Kigali mu gitaramo “The Maker Incident” cyo kwinjiza abantu mu kwezi ku Ukuboza kwahariwe iminsi mikuru. 

Iki gitaramo cyagombaga gutangira saa munani z’amanywa, cyatinze cyane ku buryo Dj Ry yatangiye gushyushya abantu saa mbiri z’ijoro. 

Kugeza saa tanu n’Iminota 50 z’ijoro Dj Toxxyk afatanyije n’abandi bahanga mu kuvanga umuziki, bafashije abantu bari bategereje Dj Kamo Mphela kuticwa n’irungu. 

Zuba Mutesi usanzwe ari umushyushyarugamba wabigize umwuga ni we wayoboye iki gitaramo, aho yanyuzagamo agafatanya n’aba Dj akawubyina kugeza ku mavi. 

Abantu bari baje kumva uburyohe bw’injyana y’Amapiano barinze bagera ku cyumweru, Dj Kamo Mphela atarakandagira muri Mundi Center ahabereye iki gitaramo. 

Saa sita zibura mike umuriro wateje impanuka yoroheje y’ibyuma ariko abitabiriye iki gitaramo bari babukereye barihangana bakomeza gutegereza. 

Nyuma y’iminota mike umuriro ugarutse, Umubyinnyi Jordan Klass na begenzi be babanje gusubiza abitabiriye iki gitaramo mu byishimo, bifashishije imbyino zigezweho mu njyana zitandukanye. 

Saa saba z’igicuku n’Iminota itanu nibwo imodoka yari itwaye Dj Kamo yageze muri Mundi Center, Dj Toxxyk atanga rugari ibyuma biratunganywa nyuma y’iminota 10 yurira urubyiniro n’imbaraga nyinshi. 

Dj Kamo yinjiranye n’abasore bambaye imipira y’imyeru bamufasha gususurutsa abitabiriye iki gitaramo. 

Yatangiriye ku ndirimbo Mamazala yakoranye na Virgo Deep mu 2021, abanya-Kigali baramwikiriza, akomereza ku ndirimbo ‘Sandton’ ya Kabza Small, Dj Maphorisa, Focalistic, Kamo Mphela na Bontle. Kugeza aha wabonaga ko abantu batangiye gushyuha. 

Ubwo yari ageze hagati abyina, Ijipo ngufi yari yambaye yacitse, bisaba ko ababyinnyi bari bamuherekeje bayizirika mu gihe we yakomeje kuririmba. 

Uyu mukobwa wari wishimiwe ku kigero cyo hejuru yanyuzagamo akaririmba indirimbo z’abandi bahanzi b’iwabo zirimo ‘Blinding Lights’ ya Justin99 yakoranye na Uncle Waffles, Ree’s vibe ya Griffith Virgo. 

Yasoreje kuri Dalie iri mu zigezweho ku mugabane w’Afurika by’umwihariko ku rubuga rwa TikTok, abanya-Kigali bamurusha ijwi. 

Iyi ndirimbo yashyizwe hanze mu mpera z’Ukwezi gushize yayikoranye na Baby S.O.N, Khalil Harrison, ICU na Tyler. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *