Yari yaranyuze abasaza b’i Kigali: Umuhanzikazi wari ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo yitabye Imana.

Umuhanzikazi Bulelwa Mkutukana, wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Zahara, wo muri Afurika y’Epfo, yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, aguye mu bitaro by’i Johannesburg muri icyo gihugu, akaba yari afite imyaka 35 y’amavuko. 

Urupfu rwa Zahara rwemejwe na Minisitiri wa Afurika y’Epfo witwa Zizi Kodwa, ufite ubuhanzi n’umuco mu nshingano ze, aboneraho no kwihanganisha abo mu muryango w’uyu muhanzikazi. 

Abakunzi b’uyu muhanzi bo hirya no hino ku Isi bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwe. Zahara yari afite n’abakunzi b’ibihangano bye mu Rwanda, dore ko yahakoreye ibitaramo mu bihe bitandukanye. 

Zahara wamamaye mu ndirimbo nka “Loliwe” yasohoye muri 2011, biravugwa ko yazize indwara y’umwijima. Mu byumweru bibiri bishize yari yajyanywe kwa muganga igitaraganya, ubwo yari arembejwe n’ubwo burwayi, ndetse agenda yoroherwa. 

Abakunzi b’umuziki we ntibahwemye kumwereka ko bamuri hafi, bamwandikira ubutumwa bumwifuriza gukira vuba, abandi ndetse biganjemo abo muri Afurika y’Epfo bateranira aho yari arwariye bamusabira gukira, ariko birangira ashizemo umwuka. 

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko Zahara yitabye Imana ku wa Mbere ahagana saa tatu z’ijoro ari mu bitaro yari arwariyemo, akaba yari kumwe n’umukunzi we witwa Mpho Xaba. 

Zahara yataramiye mu Rwanda mu myaka ya 2018 na 2019 mu bitaramo bizwi nka ‘Kigali Jazz Junction’ byabereye muri Serena Hotel. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *