Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko agiye kwinjiza inyeshyamba zo mu mitwe ya Wazalendo mu ngabo z’igihugu, nk’inkeragutabara.
Tshisekedi yabitangarije i Goma, aho ku Cyumweru gishize yakoreye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Kuva ku itariki ya 1 Ukwakira ubwo imirwano yuburaga hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imitwe ya Wazalendo iri mu yafashe iya mbere mu gutanga umusada ifatanyije n’abarimo FDLR ndetse n’abacancuro.
Mu minsi ya mbere y’imirwano Wazalendo, FARDC na FDLR bashoboye gusubiza inyuma M23, mbere y’uko uyu mutwe ubagandukana ukabirukana muri twinshi mu duce tugize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Tshisekedi ubwo yari muri Stade Afia i Goma ku Cyumweru gishize, yavuze ko ateganya gushumnusha Abazalendo kubinjiza mu ngabo za Congo Kinshasa nk’inkeragutabara.
Yagize ati: “Uyu munsi dufite Igisirikare gifite ubushobozi bwo kurinda Repubulika. Twamaze gushinga umutwe w’inkeragutabara tugiye kwinjizamo Abazalendo bose.”
Tshisekedi yavuze ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka FARDC imaze kunguka abasirikare bashya 40,000; ariko ko hagikenewe abandi benshi mu rwego rwo kuyigira Igisirikare gikomeye kurushaho.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.