Umunyezamu Ntwari Fiacre w’Amavubi yageze ku gikombe aho kugiterura ahubwo agikozaho imitwe y’intoki. Amafoto

Ntwari Fiacre n’ikipe ye TS Galaxy FC yo muri Afurika y’Epfo babuze igikombe cya Knockout ni nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Stellenbosch FC. 

TS Galaxy FC yatsindiwe kuri penaliti 5-4 amakipe yombi yari yanganyije 1-1, bageze muri penaliti Ntwari Fiacre akuramo penaliti ya mbere ya Stellenbosch ariko bagenzi be baza guhusha izindi 2 babura igikombe gutyo. 

Mu yandi makuru y’imikino agezweho, Rutahizamu wa Bayern Munich, Harry Kane, yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego 20 mu mikino 14 ya Shampiyona y’u Budage ‘Bundesliga’. 

Uyu Mwongereza yabigezeho mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 17 Ukuboza 2023, nyuma yo gutsinda ibitego bibiri muri 3-0 Bayern Munich yatsinze Stuttgart. 

Kane yakuyeho agahigo ko gutsinda ibi bitego mu gihe gito, kari gafitwe na rutahizamu Uwe Seeler wakiniraga Hamburg mu 1963/64. Undi wari hafi ni Erling Haaland wagejeje ibitego 20 mu mikino 22 ubwo yakiniraga Borussia Dortmund. 

Kugeza ubu, Kane ni we uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri Bundesliga aho afite 20, arusha Serhou Guirassy wa Stuttgart ibitego bine. 

Muri rusange, Bayer Leverkusen ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Budage n’amanota 39 aho irusha Bayern Munich ya kabiri amanota ane. 

RB Leipzig iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 32 naho Stuttgart ikaba iya kane ifite amanota 31. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *