Ku mukobwa wakuriye muri sosiyete itarakira neza ko umukobwa na we ashobora kwiga imyuga no gukora akandi kazi nko gucunga umutekano n’ibindi, Niyikiza Florence w’imyaka 29 yishimira ko yarenze abamuciye integea akaba asoje kaminuza ari n’Umukozi w’Urwego Rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO).
Niyikiza ni umwe mu banyeshuri 196 bahawe impamyabushobozi za kaminuza ku wa Gatanu tariki 15 , nyuma yo gusoza amasomo y’ibijyanye n’ikorananabuhanga mu by’amashanyarazi mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga rya Muhabura Integreted Polytechnic College(MIPC) riherereye mu Karere ka Musanze.
Mu buhamya yahaye Imvaho Nshya, Niyikiza yavuze ko yatotezwaga na bamwe mu bantu bakuze ndetse n’abasore kugeza ngo ubwo bamubwiragako atazabona umugabo.
Uyu mukobwa uvuga ko yaciwe intege mu masomo ye kuva akiri mu mashuri yisumbuye ubwo yigaga ibijyanye n’amashanyarazi avuga ko intambwe yateye yo gusoza kaminuza ari ntagereranywa n’ubwo yanyuze mu bigoye agakomeza kwihagararaho.
Yavuze ko akimara gusoza amasomo mu yisumbuye yahise yinjira mu rwego rwa DASSO, ari na ho yahereye akomereza amasomo muri Kaminuza yongera ubumenyi ku byo yize myaka yabanje.
Yanze gukomeza kugendera ku buryo abenshi babona uko umukobwa yagakwiye kwitwara, kubaho ndetse no kugira ibyo akora n’obyo adakora, none arangije kaminuza afite n’akazi muri DASSO yo mu Karere ka Musanze.
Yagize ati: “Muri kamere y’abakobwa turi abantu bakunda ubuzima bworoshye cyane, nyamara ibyo ntabwo biduha amafaranga. Nye nahisemo ikintu cyampa amafaranga kandi nkayabona nyakoreye atari bya bindi byo kuvuga ngo nzatega amaso umugabo wanjye. Nize iby’amashanyarazi mu mashuri yisumbuye ndangije njya muri DASSO kandi byose nabikoze neza none ndangije kaminuza”.
Yakomeje agaragaza ko kumuca integer byamwongereraga imbaraga zo gukora cyane kugira ngo azagaragarize abamucaga integer ko ibyo bakeka ko umugore adashoboye na byo yabikora.
Yagize ati: “Bamwe mu bantu bakuru bambwiraga ko ngiye kwigira inshege yo kujya nirirwa manamye mu ku mapoto, bakanyumvisha ko mfite akazi keza ko muri DASSO nkwiye gukomeza nkikorera aho kwirirwa ntegura kuzajya nirirwa ku mapoto. Nyamara njyewe numvaga ngomba kongera ubumenyi, ndarangije ngiye kureba uburyo nihangira umurimo, nshobora gucuruza ibyuma by’amashanyarazi, nshobora kujya mpatana ibiraka byo gushyira amashanyarazi mu nzu n’ibindi.”
Kugira ngo arangize kaminuza, byamubereye inzira ndende ariko ngo byamusabye kwiyemeza no kwitinyuka, aha akaba ari n’aho ahera asaba abakobwa bagenzi be kwitinyuka.
Yagize ati: “Ubu akazi nkora ndi umu DASSO kuva mu mwaka wa 2014. Nirirwaga ku kazi nkajya mu ishuri nimugoroba, habaga n’ubwo nijiraga mu ishuri ntariye sa sita, narihanganye ku buryo nta n’icyayi cy’umugabo cyangwa umusore nanyoye. Nageraga mu rugo mu masa yine y’ijoro ngategura ibyo ndya nkajya mu buriri saa tanu na bwo ndibubyukire ku kazi saa kumi n’ebyiri, ibi byanyeretse ko kwiyemeza bishobora kukugeza ku ntego, abakobwa nibitinyuke.”
Niyikiza avuga ko aho yagiye yigira ndetse n’ibigo by’imyuga yasuye yasanze umubare w’abagore biga umwuga ukiri muke cyane.
Yagize ati: “Umubare w’igitsina gore mu myuga haba ubwubatsi, ububaji, amashanyarazi n’ibindi, mbona uba muke buri gihe aho ndangije kaminuza turangije turi abakobwa 7 mu bahungu 23. Mu mashuri abanza twari abakobwa 4 mu bahungu na bwo 23. Urumva rero ko muri rusange inzira iracyari ndende, nabonye ahubwo abakobwa dufite amahirwe yo kuba twabona akazi byihuse kuko burya abagore ntibakunze kurundanya ibiraka ari na yo mpamvu badufata nk’abagira gahunda bakaduha akazi.”
Umuyobozi w’Ikirenga wa MIPC Rt. Rev. Dr Mugisha Samuel, na we ashimangira ko kugeza ubu umubare w’abana b’abakobwa bitabirira kwiga umwuga abandi ukiri muto akaba asaba ababyeyi gushishikariza abana b’abakobwa, n’abagore muri rusange kwiga umwuga.
Yagize ati: “Umubare w’abana b’abakobwa biga imyuga twifuza ko wakwiyongera kuko abize imyuga mu ikoranabuhanga ni bo bafite ubukungu bwinshi ku Isi’ Abarangije hano rero bo ntabwo nabura kubasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, bakamenya ko ari ba nyampinga bakagira umuco, kuko n’aba barangije hano babikesha ikinyabupfura bagize ndetse no kwitwararika.”
Uyu Muyobozi akomeza asaba ababyeyi gushyigikira abana b’ababakobwa no kubohereza ishuri kugira ngo bige umwuga uzabateza imbere cyane ko ubu iterambere ry’Isi rishingiye ku ikoranabuhanga.
Eng. Bucyeye Shema Mireille, umukozi w’Inama Nkuru y’Igihugu y’AMashuri Makuru (HEC), yifatanyije n’abanyeshuri basoje amasomo yabo abibutsa ko kwiga bitarangiriye ku ntebe y’ishuri.
Yagize ati: Mugomba guhora mufite amatsiko no gukomeza kwiga. Twese turabizi ko uruhererekane rw’ubukungu rukomeje kuba ruto ndetse n’akazi kenshi tumenyereye gashobora kuvaho mu gihe imirimo mishya irimo guhangwa.”
Yongeyeho ko Guverinomy ‘u Rwanda yiyemeje gushyigikira urugendo rwo kwiga ku Banyarwanda bose kandi ko inzego zose zirimo na HEC zitanga umusanzu ukomeye muri urwo rugendo.
Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego y’uko kugeza mu mwaka wa 2024, 60% by’abanyeshuri biga mu Rwanda bazaba babarizwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
N’ubwo umubare w’abakobwa bagana ayo mashuri uzamuka hagendewe ku mibare y’imyaka ishize, biragaragara ko bakiri ku kigero cya 15% by’abiga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Imvaho Nshya