Umusore wagiye mu nama yaberagamo ibijyanye n’igihe ubukwe bwa King James buzabera yatangaje imico itari myiza ku mukobwa agiye kugira umugore. Video

Disi niyo mpamvu yari yaratinze! Umusore wagiye mu nama yaberagamo ibijyanye n’igihe ubukwe bwa King James buzabera yatangaje imico itari myiza abantu benshi batari bazi ku mukobwa agiye kugira umugore 

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya ukomeye cyane hano mu Rwanda Mazimpaka Japhet ukorera itangazamakuru ry’Igihugu yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amashusho ye ari kuvuga uburyo yari yagiye mu mahugurwa akagera ahantu hari kubera inama y’ubukwe bw’umuhanzi King James bari kuvuga ibijyanye n’igihe ubukwe buzabera n’impamvu yatumye uyu muhanzi atinda gushaka. 

Reba Amashusho yakanze benshi: 

Urugendo rwagejeje umunyarwenya Mazimpaka Japhet muri studio za RBA nk’umunyamakuru 

Umunyarwenya wo mu itsinda rya ‘Bigomba Guhinduka’ akaba n’umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Japhet Mazimpaka yahishuye inzira igoranye ku nzozi ze akisanga mu mwuga w’itangazamakuru. 

Mu myaka itanu ishize, iyo hagira ubwira Mazimpaka ko azaba umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yari kubanza kumuha ibisobanuro. 

Uyu musore uhamya ko yavukiye mu Karere ka Kayonza akabyiruka akunda itangazamakuru, nubwo yiyumvagamo impano yo gukora uyu mwuga, icyizere cye cyari hasi cyane. 

Ibyari ibyago bye byaje kumubera amahirwe n’inzira imuganisha ku nzozi ze. 

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE yavuze ko yatangiye kumva ko yazaba umunyamakuru ubwo yari ageze mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. 

Ati “Icyo gihe ndabyibuka nari ngiye mu wa kane w’amashuri yisumbuye, hari mu 2014, bwari ubwa mbere ngiye i Kigali kwiga mu Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Andereya (St Andre) aho nize Imibare, Ubugenge n’Ibinyabuzima.” 

Arangije amashuri yisumbuye, uyu musore yahawe kujya kwiga mu CBE, icyakora asabwa kujya gusaba inguzanyo. 

Mazimpaka avuga ko yaje kubura inguzanyo bihurirana n’uko yari agiye kwiga ibintu adashaka. 

Nyuma Mazimpaka wari ufite umushinga wari kumwishyurira yawusabye ko yajya kwiga ibyo yifuza. 

Ati “Nari mfite umushinga wagombaga kunyishyurira, nkimara kubura inguzanyo wiyemeje kumfasha nkiga kaminuza. Njye rero nabasabye ko banyemerera bakanyishyurira mu bintu niyumvamo kandi nkunda.” 

Nguko uko Mazimpaka wakuranye akaradiyo ku gutwi akunda kumva Radio Rwanda yatangiye urugendo rwo kwiga itangazamakuru, ariko na bwo inzozi zo kwisanga kuri iki kigo zikiri kure. 

Kuva mu 2017, Mazimpaka yatangiye amasomo y’itangazamakuru, mu 2020 aza gusaba kwimenyereza umwuga muri RBA. 

Nyuma yo kurangiza kwimenyereza umwuga, Mazimpaka uherutse kwambara ikanzu y’intiti muri Kaminuza ya Mount Kenya, yanahise atangira akazi nk’umukozi wa Magic FM. 

Kuri Magic FM, Mazimpaka yavuze ko ari umugisha yagize kuba ari gukorana na Anita Pendo yakuze akunda kumva ibiganiro bye kuri radio. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *