Umutinganyi yakatiwe igifungo cy’imyaka 114 azira kwinjizamo rwihishwa abahungu 12 bose

Umusore wo muri Ghna ukora akazi ko kogosha witwa Kwame Amponsa wimyaka 23, yakatiwe n’urukiko rw’akarere ka Mpraeso igifungo cy’imyaka 114 azira kwinjiza rwihishwa abahungu 12 mu butinganyi.

Nk’uko umunyamakuru wa Star FM wari m’urukiko abitangaza, ngo ushinzwe imibereho myiza y’akarere ka Mpraeso yabonye icyerekezo cy’ibikorwa bya Kwame Amponsa.

Yahise amenyesha umunyamuryango w’Inteko kuri Atawase wifatanije nawe kubimenyesha abapolisi.

Nyuma yo gufatwa kwa Kwame Amponsa, abandi bahungu 10 berekanye ko yabshoye rwihishwa muri icyo gikorwa kandi ngo yaryamanye nabo.

Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Mpraeso wayoboye urubanza yabwiye abanyamakuru ko, buri gikorwa gihanishwa igifungo cy’imyaka icumi n’ibiri.

Ibyo bivuze ko 12 yikubye icumi ni 120. Icyakora kubera kudatakaza igihe cy’urukiko, imyaka itandatu yakuweho akatirwa 114.

Yashishikarije kandi umuntu wese ufite amakuru y’inyongera kwigaragaza kugirango nayo acibweho urubanza no kumwongereraho indi myaka.

Umwe mu batangajwe n’iki gihano yagize ati: Imyaka 114? Biratangaje, birenze igihano cyo gufungwa burundu.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *