Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yahishuye ibyo kwitondera mu kazi ke

Benshi bamuzi nk’Umushinjacyaha waminuje ndetse hari n’abamwumva bagahita batekereza ku rubanza rwa Ingabire Victoire yaburanyemo nk’umushinjacyaha, abandi bakamumenya nk’umuhanzi mu ndirimbo za Noheli n’iz’urukundo.

Tariki 14 Ukuboza 2021, nibwo rwa rupapuro rw’umuhondo benshi bamaze kumenyera nk’urusohokaho ibyemezo bikarishye biba byafashwe na Guverinoma y’u Rwanda, hasohotseho izina ritaherukaga mu bya Politiki.

Iryo zina nta rindi ni Mukuralinda Alain Bernard wahawe n’Umukuru w’Igihugu inshingano ziremereye zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.

Ni inshingano zifite aho zijya guhurira n’izo yakoze mu myaka ya 2014, ubwo yari Umuvugizi w’Ubushinjacyaha.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, Mukuralinda Alain yagarutse ku rugendo rw’ubuzima bwe, uko abasha guhuza akazi k’amategeko n’ubuhanzi ndetse n’uko yakiriye inshingano n’icyizere yagiriwe n’Umukuru w’Igihugu.

Mukuralinda ntabwo ari mushya mu nshingano zo kuvugira urwego runaka kuko yavugiye Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda, inshingano yakoze neza kugeza mu 2015, ubwo yasezeraga ku mpamvu z’umuryango.

Avuga ko akimara kumenya ko yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, byamuteye igishyika ariko akibuka ko yagiriwe icyizere n’Umukuru w’Igihugu, bityo agomba guharanira kutamutenguha.

Ati: “Ngira ngo bahereye ku kuba narabaye umuvugizi mu Bushinjacyaha kuko nabibaye ngira ngo imyaka itanu kandi kugeza uyu munsi ari abanyamakuru twakoranye, ari n’abo nabwiraga bari babyishimiye”.

Yakomeje agira ati: “Ni inshingano nakiriye neza. Ibyo aribyo byose burya nta kintu gitera ishema nko gukorera igihugu cyawe, ariko ni inshingano […] iyo umaze kuzakira ukiri mu byishimo ugatekerezaho gato ugasanga ni ibintu biremereye, ni ibintu byo kwitondera”.

Guverinoma ni urwego rureberera igihugu cyose muri rusange, ku buryo kuruvugira bisobanuye ko uba ushinzwe kuvugira Abanyarwanda bose mu ngeri zitandukanye.

Mukuralinda avuga ko “Guverinoma ivugira Abanyarwanda bose mu yandi magambo ni ukuvugira igihugu cyose. Bisaba kwitonda kugira ngo utazica icyizere bakugiriye, hanyuma utazanatenguha Abanyarwanda uvugira”.

Ni kenshi Umukuru w’Igihugu mu mbwirwaruhame ze akunze kugaruka ku kintu cy’imikoranire n’ubufatanye mu nshingano z’abayobozi batandukanye.

Mukuralinda avuga akazi k’ubuvugizi katashoboka hatabayeho ubufatanye n’imikoranire iboneye kuko akenshi utanga amakuru aba ayakesha inzego zitandukanye.

Ati: “Ibyo kwitondera mu kazi kose ugomba kwitonda kandi ukagendera ku nshingano baguhaye. Bisaba gukorana n’abandi, inzego zigomba gukorana kuko njye n’abo dukorana tugiye gutanga amakuru arebana n’ibikorwa bya Guverinoma”.

Yifashishije urugero rw’amafaranga y’ingoboka ahabwa abatishoboye bageze mu za bukuru. Ni amafaranga atangwa na leta.

Mukuralinda avuga ko nk’izo gahunda nziza inzego zizishinzwe ziba zigomba kuyisobanurira Abanyarwanda n’abanyamahanga kugira ngo abantu bareke kugendera ku bintu bito cyane bitagenze neza, bavuga ko igihugu cyose cyuzuye ibibazo.

Ati: “Urumva rero bisaba ko inzego zose zikorana, zigahana amakuru, tugatanga amakuru, tugatangaza, tugasobanura kandi tugashyira no mu bikorwa ibyemezo n’ibikorwa bya Guverinoma yacu. Niba wabibasobanuriye ukanababwira uko bishyirwa mu bikorwa”.

Yakomeje agira ati: “Ikindi ni ukwirinda kuvuguruzanya, hari Umuvugizi wa Police no muri Police habamo ushinzwe umutekano wo mu muhanda, hari uwa RIB, uw’Ubushinjacyaha […] izo nzego zose rero ziba zigomba gukorana kugira ngo rimwe na rimwe havuge umwe cyangwa ntihavuge babiri bavuga bimwe ngo basobanye”.

Mukuralinda avuga ko Abanyarwanda baba bagomba kumenyeshwa ibikorwa bya Guverinoma yabo, byaba binyuze mu itangazamakuru cyangwa se ubundi buryo bwose bushobora gutuma babona ayo makuru.

Ati: “Ikintu cya mbere muri uyu murimo ni imikoranire y’inzego”.

Mukuralinda akomoka mu Karere ka Rulindo ariko yavukiye i Butare mu 1970 kubera ko ababyeyi be bakoraga mu Kigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Ndagijimana Joseph Julien Adrien Fraipont.

Mu 1972 umuryango we wimukiye mu Mujyi wa Kigali ari naho yaje gutangirira amashuri y’incuke n’abanza [muri Ape Rugunga]. Aha yahize imyaka umunani.

Amashuri yisumbuye yayize i Rwamagana mu Icungamutungo (Economique) imyaka 6. Muri Kamena 1990 nibwo yasoje ayisumbuye ndetse yari yatsinze yabonye amanota amujyana kwiga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda [UNR], i Butare.

Icyakora ntiyahise atangira ishuri kuko aribwo intambara yo kubohora igihugu yahise itangira, habaho umwaka w’impfabusa (Année blanche), ari nawo mwaka avuga ko yatangiriyemo umuziki.

Nk’umuntu wavutse agakurira mu muryango w’Abakirisitu Gatolika, mu mabyiruka ye yakuriye muri Chorale [Ku myaka icyenda yabaga muri Chorale y’Abana kuri Paruwasi Saint Michel] ndetse niho yatangiriye kujya aririmba.

Avuga ko muri icyo gihe cya Année blanche nibwo yaje guhura n’uwitwa Nsengiyumva Jean Jacques atangira kumwigisha gucuranga Gitari.

Ati: “Maze nk’amezi atatu nyiga [Gitari], ntangiye no kumenya amanota numva ntabwo aribyo nshishikariye, nkumva ikinshishikaje ni ukwandika no kuririmba. Icyo gihe nanditse indirimbo ya mbere, Jacques anjyana muri Studio y’Impala, yabaga haruguru ya Stade Nyamirambo”.

Yakomeje agira ati: “Noneho tunashinga Orchestre Galaxy Band, nka nyuma y’amezi ane [intambara icururutse], ubuzima burongera burakomeza dutangira gukora ibitaramo, ubu nakoze ibitaramo byinshi za Nyamirambo, Kicukiro n’ahandi henshi”.

Muri Nzeri 1991, Mukuralinda yaje kujya kwiga mu Bubiligi, ari nabwo yahuye n’abahanzi barimo ba Aaron Nitunga, Christophe Matata n’abandi bamufashije mu muziki.

Yagezeyo agiye kwiga ibya Science Politique et Sociale ariko baza kuvangamo abandi biga Sciences Economiques biza gutuma asaba guhindurirwa ibyo yari yahisemo kuko bigaga imibare kandi we ayanga, ahita yiga amategeko.

Yarangije kaminuza akora imenyerezamwunga i Bruxelles, nyuma aza kujya kwihugura mu Cyongereza muri Canada ari naho yaje kuva mu 2002, aza mu Rwanda atangira gukora nk’Umushinjacyaha [icyo gihe yakoraga mu Rukiko rw’Ubujurire].

Mu myaka 13 yamaze muri uru rwego rw’Ubushinjacyaha, yaje kuba Umuyobozi w’Urwego rwa Gasabo, nyuma ajyanwa mu Bushinjacyaha Bukuru n’Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, aza kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha ndetse aza no gukora mu ishami ry’imanza ndengamupaka.

Mu 2015, umugore we yaje koherezwa kujya gukora mu Buholandi, ku cyicaro gikuru cya Heineken. Ibintu byatumye Mukuralinda n’abana bajyana na we kuba muri icyo gihugu.

Bavuye muri icyo gihugu bamazeyo imyaka itatu bajya kuba muri Côte d’Ivoire, nyuma y’imyaka ine [mu 2021] bagaruka mu Rwanda ubwo umugore wa Mukuralinda yabwaga akazi muri Blarirwa Ltd mu Rwanda.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *