Guterera akabariro mu gihuru ntibyahiriye umuyobozi w’ikigo cy’ishuri i Bulawayo muri Zimbawe, Vusumuzi Nkiwane, nyuma yo guterwa icyuma n’abajura akamburwa imodoka y’ishuri n’amafaranga, ubwo yarimo atera akabariro n’umukunzi we mu modoka baparitse mu gihuru.
Raporo igaragaza ko, Vusumuzi Nkiwane, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya David Livingstone i Ntabazinduna, yambuwe imodoka yo mu bwoko bwa Ford Ranger ifite agaciro k’ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika n’andi mafaranga ubwo abajura babiri bitwaje imbunda babateraga.
Umugenzuzi Abednico Ncube yemeje ko ibi byabaye ku ya 1 Nzeri mu gace k’ishyamba hafi y’ishuri rikuru ry’uburezi David Livingstone i Ntabazinduna.
Raporo y’abapolisi ivuga ko abajura bombi bitwaje ishoka n’icyuma bafashe Nkiwane n’umukunzi we batera akabariro mu modoka.
Abajura bakibafata babasabye amafaranga n’imfunguzo z’imodoka.
Icyakora, umuyobozi w’ikigo ngo yagerageje kwanga ibyo basabwe ariko ahatirwa gutanga amadorari y’Amerika 455 na 4000 by’amafaranga yo muri Zimbabwe n’imfunguzo z’imodoka nyuma yuko umwe mu bajura amuteye icyuma ku kibero.
Nyuma yo gukusanya amafaranga, abajura birukanye umuyobozi n’umukunzi we mu modoka maze bahungana iyo modoka ya Ford Ranger yari iy’ishuri ry’aba Peresibiteriyeni.
Inspector Ncube yagize icyo avuga nyuma y’ibyabaye, yasabye abaturage gukoresha amacumbi n’amahoteri igihe bashaka kwidagadura kuko ari bibi cyane kujya mu bihuru.
Ati: “Aba bantu bashoboraga gukoresha amadorari 20 y’amanyamerika mu icumbi kuruta gutakaza imodoka bivugwa ko igura amadolari y’Abanyamerika 48.000 n’amafaranga bambuwe n’abajura”.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.