Burundi: Abaturage bahangayikishijwe n’imiborogo ituruka ahakorera urwego rw’ubutasi

Abaturage batuye mu gace ka Kibogoye mu Ntara ya Muyinga, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi bahangayikishijwe n’imiborogo ituruka mu biro by’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (SNR) muri iyi ntara, aho batekereza ko abantu bahafungirwa bakorerwa iyicarubozo, ndetse abana babasaba ibisobanuro kuri ibyo bintu bakabura icyo babasubiza.

Ibyo biro bya SNR bivugwa biri mu nyubako z’ibiro by’intara bishinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri Muyinga.

Abatangabuhamya bavuga ko bumva imiborogo y’abantu ituruka aha hantu batabaza basaba ubufasha, aho bemeza ko mbere ibyo bintu bisa nk’iyicarubozo byakorwaga mu masaha y’ijoro, ariko bagasanga muri ayo masaha haba hari umutuzo bigatuma abantu babyumva cyane, ubu bikaba bikorwa ku manywa abantu bakuze bagiye mu mirimo.

Abana baba basigaye mu rugo ariko bumva urusaku rw’abantu batabaza, “Iyo dutashye batubaza ibiri kuba”.

Nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga SOS Medias Burundi ivuga, ikibazo nk’iki giheruka mu cyumweru gishize ubwo humvikanye umugabo aboroga asaba ubutabazi bigatera ikibazo abatambukaga.

Abatangabuhamya bati “Abantu batambukaga bagize ubwoba. Nta muntu watabaye. Abapolisi barinda aho hantu bahora baryamiye amajanja kandi bafite intwaro..”

Abaturage bavuga ko abakorerwa iyicarubozo boherezwa ahandi hantu mu ibanga nyuma yo guhatwa ibibazo, aho bivugwa ko imodoka y’uhagarariye ubutasi mu ntara ikunze kuva aha yerekeza muri Pariki y’Igihugu ya Ruvubu, muri iyi ntara n’ubundi, bigakekwa ko haba hari n’abantu bicwa bakajya kujugunywa muri iyi pariki.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *