Umutwe wa FDLR wagize ibyo usobanura bidafututse ku bitero byibasiye ubworozi bw’inka muri Rubavu ndetse werura ko witeguye gukomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagize icyo utangaza ku gitero cyagabwe ku nka z’umuturage mu Karere ka Rubavu, aho bose bayihaye inkwenene, Ubuyobozi bwa RDF bukayimenyesha ko izishyura iyo Fagitire y’inka zishwe n’abarwanyi ba CRAP bayo.
FDLR yifashishije ikinyamakuru cyayo gisanzwe kibiba amacakubiri cyitwa Ikaze iwacu, aho yageragezaga kwikura mu isoni, igahakana ko ariyo yagabye igitero shuma cyibasiye inka z’umuturage witwa Jean De Dieu Hitayezu.
Iki kinyamakuru kikaba gisanzwe kiyobowe na Cure Ngoma usanzwe ari Umuvugizi w’uyu mutwe.
Mu nkuru yasohowe n’iki kinyamakuru, biragaragara ko FDLR yagize icyikango ndetse n’isoni by’igitero kitari gifite icyo kivuze kibasiye, amatungo ndetse no ku ruhande rw’abaturage ba Congo mu gace ka Buhumba bagasahurwa.
Umwe mu baturage mu gace ka Buhumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo wabyiboneye n’amaso aheruka kubwira ikinyamakuru cyitwa Rwandatribune ko “mbere y’uko icyo gitero kiba, amatsinda y’abarwanyi ba FDLR babarizwa mu mutwe wo kwa Col. Ruhinda ukuriye CRAP bari biriwe bazenguruka mu duce twa Mwaro”.
Bamwe mu bayobozi ba FDLR/CRAP batunzwemo agatoki ni; Lt. Noheri, Ajida Maceveri n’uwitwa Sgt Ringi.
Abaturage bo muri ako gace bakaba barababonye bari bahoze bazengruka muri ako gace nubwo FDLR ibihakana ariko hakaba hari ibihamya byinshi.
Nkuko bigaragara mu nkuru isoza ya kiriya kinyamakuru cya FDLR, bagize bati: “By’umwihariko kuri crap uko turasa barabizi kandi nibakomeza ubushotoranyi bazatubona vuba cyane bidatinze”.
Ibi nabyo bikaba bisobanuye ko uyu mutwe ugifite inyota yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ubwo yatangaga ubutumwa bw’ihumure ku baturage b’umurenge wa Bugeshi, ho mu Karere ka Rubavu Col.Andrew Nyamvumba, Umuyobozi wungirije muri Diviziyo ya III y’ingabo z’uRwanda, ikorera mu Ntara y’uburengerazuba yavuze ko FDLR aho iri hazwi kandi ko itazahabwa umwanya wo kubuza Abanyarwanda umutekano.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wahisemo kugaba igiteroshuma ku nka z’abaturage aho kugaba icyo gitero ku basirikare ba RDF.
Abasesenguzi mu ntambara z’imitwe y’inyeshyamba zakunze kurwanya ubuyozi bw’ubutegetsi muri Afurika kuva Afurika yatangira kubona ubwigenge bavuga ko kuba umutwe wa FDLR ugeze aho kugaba ibitero shuma ku baturage, no ku mitungo yabo, ari ikimetso kigaragaza ko uyu mutwe ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda ugeze mu marembera ndetse ko ushobora kuba utagifite agatege, Ibyo abakera bakunze kwita “Gusuna”.
Ubusazwe kugaba ibitero ku baturage bifatwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu nk’ibyaha by’intambara byibasira abasivile.
Ni mu gihe imitwe irwanya ubutegetsi ikoresheje intwaro irangwa no guhangana n’igisirakare aho kwibasira abaturage.
Umutwe wa FDLR ukaba warahisemo iyo nzira yo kwibasira abaturage kubera gutinya ingabo za RDF.
Iyi ni imwe mu mpamvu Leta z’Unze ubumwe z’Amerika zashyize FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Gusa kuva perezida Felix Tshisekedi yajya ku butegetsi muri DR Congo mu mwaka wa 2019 yiyemeje gukora ibyo abandi bamubanjirije, barimo Joseph Kabila na se umubyara Laurent Désiré Kabila yasimbuye k’ubutegetsi bananiwe.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akunze kumvikana avuga ko abashaka guhungabanya umutekano w’uRwanda bizabahenda cyane kuko u Rwanda rukomeje kubaka ubushobozi bukomeye mu kurinda umutekano w’abaturage barwo.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.