Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yishyuriye abarwayi baheze mu bitaro mu mushahara wakaswe abajyanama bo mu biro bye bazira kudatanga umusaruro ukwiye mu kazi kabo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta bajyanama agira kuko bose ari ibinebwe.
Yahise akurikizaho icyemezo cyo guhagarika mu kazi bose uko ari 8 mu gihe cy’iminsi 15, umushahara bari guhabwa muri iki gihe nawo ukurwaho.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko aya mafaranga bakaswe yose uko ari miliyoni 9 z’Amarundi (Fbu) Perezida Ndayishimiye yayishyuriye abarwayi 10 bari barafungiwe mu bitaro kubera kubura ayo bishyura.
Ibi biro byagize biti: “Kuri uyu wa Mbere, Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye yabohoje abantu 10 mu bitaro bya Kamenge n’ibya Prince Régent Charles, yishyura amafaranga arenga miliyoni 9 Fbu angana na 50% by’umushahara wakaswe abakozi bakuru bahagaritswe by’agateganyo bazira kutubahiriza gahunda y’akazi.”
Ubwo Perezida Ndayishimiye yasuraga aba barwayi ku bitaro, yabasobanuriye ati:
“Hari abakozi bakorera igihugu babaye ibinebwe hanyuma turabahana. Umushahara wabo wagabanyijweho kabiri.”
“Uwo mushahara nta kindi twawukoresha kuko ntituri buwuhe ibinebwe ngo bihembwe bitakoze. Ni muri ayo mafaranga rero twahise tuvuga tuti reka dufashe abarwayi.”
Abajyanama ba Perezida Ndayishimiye bakaswe umushahara ni: Willy Nyamitwe, Charles Nkusi, Godefroid Bizimana, Jean Claude Karerwa Ndenzako, Albert Nasasagare, Jean Marie Rurimirije, Col. Firmin Mukwaya na Pascal Barandagiye.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.