Umugore wo muri Ghana utameneyekanye amazina, avuga ko bitari gushoboka ko akomeza kuguma ku mwanzuro wo kubana na Emmanuel kuko yabonye igitsina cye ari kinini bidasanzwe, akaba yabonye atacyihanganira.
Uyu mugore yahuye na Emmanuel ku mbuga nkoranyambaga, bahujwe n’undi muntu, amwiyumvamo, bombi bemeranya ko babana.
Mu gihe batari bagahuye na rimwe, bavuganye ku mashusho, uyu mugore akubita amaso igitsina cya Emmanuel, ahitamo gukuramo ake karenge.
Mu kiganiro kuri Radio Akoma FM iri ahitwa Kumasi, yavuze ko “Uwo mugabo kumukunda urebeye inyuma nta kibazo kirimo gusa umenye icyo yambariyeho ubona ko afite igitsina kinini bidasanzwe.”
Emmanuel we ngo ashaka ko babana ariko uwo mugore yahisemo kubivamo nk’uko Pulse dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Uyu mugore iki kinyamakuru cyise mwiza, ngo yahariye abandi babona ko bashobokana n’uwo mugabo bityo ngo akaba yiteguye kubahuza.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.