Mozambique: Minisitiri w’umutekano yaburiye abarimo Ingabo z’u Rwanda (RDF)

Minisitiri w’Umutekano w’imbere muri Mozambique, yavuze ko hari ubwoba bw’uko iterabwoba rishobora kwiyongera muri kiriya gihugu, asaba inzego za gisirikare, izishinzwe umutekano ndetse n’abaturage kuryamira amajanja.

Amade Miquidade yabigarutseho ejo ku wa Mbere ubwo yari mu gace ka Nampula.

Minisitiri Miquidade yatanze uyu muburo mu gihe amakuru aturuka muri Mozambique avuga ko ibyihebe byatakaje uduce twose byari byarigaruriye mu ntara ya Cabo Delgado, nyuma y’ibitero by’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique.

Igikorwa cyo kugarura amahoro n’umutekano muri iyi ntara kandi byanagizwemo uruhare n’ibingabo zo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Ati: “Ku iterabwoba, indi mbogamizi iriho ubu, birakwiye ko twibuka ko iterabwoba ryugarije igihugu cyose, bagomba rero kuba maso buri gihe ku bufatanye n’abaturage, hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza ku byaha (SERNIC) n’andi mashami y’ingabo n’inzego z’umutekano kugira ngo iterabwoba ridakwira mu tundi turere tw’igihugu.”

Minisitiri Miquidade yavuze ko agendeye ku musaruro ibikorwa byo kugarura amahoro mu majyaruguru ya Mozambique byatanze, hari icyizere cy’uko mu minsi mike utundi turere twugarijwe n’iterabwoba tuzabona umutekano.

Ati: “Ingabo zacu n’inzego zishinzwe umutekano ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda n’iza SADC, zirimo gukwirakwira ahantu hose mu karere kacu hagamijwe kubungabunga umutekano kurushaho, ni yo mpamvu tubona itahuka ry’abaturage mu midugudu imwe n’imwe.”

“Tuzakomeza imirimo yo kumenya abaturimo, bagize uruhare muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.”

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *