Mu Rwanda hashyizweho uburyo buzajya bwifashishwa ku bantu bashaka kwiyahura

Ikigo gitanga Ubujyanama ku ndwara zo mu mutwe, Mental Health First, cyashyizeho umurongo wa telefone abafite ibitekerezo byo kwiyahura bashobora guhamagaraho ku buntu bagahabwa ubujyanama bubafasha kwisubira kuri iki cyemezo baba bafashe.

Uyu murongo wa telefone wa 8015 washyizweho nyuma yo kubona ko ikibazo cy’abantu biyahura kiri kugenda gifata indi ntera.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha igaragaza ko mu mwaka w’Ingengo w’Imari wa 2020/21 umubare w’abiyahuye ari 285.

Nubwo iyi mibare yagabanyutseho 2% ugereranyije n’abari biyahuye mu mwaka wari wabanje, kwiyahura ni ikibazo kigihangayikishije Abanyarwanda.

Samuel Munderere washinze Mental Health First, yabwiye The New Times ko uyu murongo wa telefone w’ubuntu awubona nk’igisubuzo kuko uzajya utangirwaho inama zifasha uwashakaga kwiyahura kugarura icyizere.

Ati: “Indwara zo mu mutwe ni ikintu abantu benshi mu Rwanda batumva neza kandi kubera ibyo haracyari ukwitinya no guhezwa bijyana nazo. Turatekereza ko uyu murongo wa telefone uzajya utangirwaho ubufasha ku bafite ibitekerezo byo kwiyahura uzagirira akamaro abafite ibi bibazo bumva ko byabarenze by’umwihariko abafite ibitekerezo byo kwiyahura bazajya bahamagara bahawe inama bitabaye ngombwa ko bahura n’umujyanama.”

Munderere yavuze ko uyu murongo uzaba igisubizo kuko uzafasha n’abatari bafite ubushobozi bwo kujya mu mavuriro yigenga kugira ngo bahabwe ubujyanama.

Uyu murongo uzajya ukora amasaha 24 kuri 24 kandi ku minsi yose igize icyumweru. Uwukoresheje azajya ahabwa ubufasha yaba avuga Icyongereza, Ikinyarwanda cyangwa Igifaransa.

Munderere yavuze ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira kuko amakuru n’imyirondoro byabo bizajya bibikwa mu ibanga rikomeye.

Umurongo wa telefone utangirwaho ubujyanama ku bashaka kwiyahura, ni uburyo busanzwe bukoreshwa mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’u Busuwisi, aho uhamagaye ahabwa inama zimufasha kongera kwiyumva nk’umuntu ugifite agaciro, ukenewe n’umuryango we, sosiyete ndetse n’Igihugu muri rusange.

Imibare ya RIB igaragaza ko mu Rwanda 47 % by’abiyahuye hatamenyekanye intandaro yo kwiyambura ubuzima, mu gihe abiyahuye bitewe n’amakimbirane mu muryango ari 28%, ababitewe n’uburwayi bwo mu mutwe ni 8%, ababitewe no kwiheba ni 4 %, amakimbirane akomoka ku butaka ni 3 %, ababitewe n’indwara zidakira ni 3%.

Abiyahuye biturutse ku kubengwa no kubenga bangana na 2%, ubukene bukabije 2 %, amadeni 2 % naho ababitewe n’igihombo ni 2%. Abagabo nibo benshi biyahura ku kigero cya 82 %, mu gihe abagore ari 18 %.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *