Mozambique: Undi Munyarwanda yasimbutse Urupfu

Ku wa Mbere tariki ya 13 Nzeli 2021, nibwo Révocat Karemangingo yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana bamurasiye imbere y’urugo rwe mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique.

Uretse urupfu rwa Révocat Karemangingo, wari uyoboye komisiyo y’umutungo mu bakuriye impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique wishwe arashwe ku mugoroba wo ku wa mbere ageze hafi y’iwe hanze gato y’umurwa mukuru Maputo, hari undi wo muri iryo shyirahamwe na we wari uherutse guhushwa.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique, Cléophas Habiyaremye, yabwiye BBC ko mu minsi ishize hari undi muyobozi wo mu ishyirahamwe ayoboye na we warusimbutse.

Habiyaremye ati: “Hashize kandi ibyumweru bitatu umunyamabanga w’ishyirahamwe ryacu asimbutse urupfu, none uyu munsi ushinzwe imari arishwe.”

Uyu mugabo yatanze impuruza ko n’abandi Banyarwanda bashobora kwicwa.

Ati: “Urumva ko hashobora gukurikiraho abandi. Turasaba abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ngo barebe ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda hano muri Mozambique.”

Kimwe no mu bindi bihugu bimwe byo muri Africa y’amajyepfo, muri Mozambique hari Abanyarwanda bahaba nk’impunzi zahunze mu 1994, n’abagiyeyo nyuma gushaka ubuzima.

Hashize amezi atatu Cassien Ntamuhanga, Umunyarwanda watorotse gereza agahungira muri Mozambique, afatiweyo na polisi, nyuma aburirwa irengero kugeza ubu.

Mu 2019, Louis Baziga wahoze ahagarariye diaspora y’u Rwanda muri Mozambique yishwe arasiwe i Maputo.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana ufashe iyo nkota iri guhitana abo Banyarwanda bari muri Mozambique, abandi bakarusimbuka. Ku rundi ruhande hari abakomeje gutungwa agatoki ko ari bo bari inyuma y’ubwo bwicanyi.

Tubibutse ko amakuru y’urupfu rwa Karemangingo avuga ko yarashwe n’abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner.

Ubwo bamurasaga, we yari mu modoka ya Toyota Vitz agana iwe ahitwa Liberdade, hanyuma aza kubona imodoka ebyiri zimwitambitse imwe ijya imbere indi inyuma ye ku buryo ntaho yari guhungira.

Karemangingo yari ashinzwe umutungo mu ishyirahamwe ry’impunzi z’abanyarwanda muri Mozambique. Abo bantu bataramenyekana bamurashe amasasu atandatu ahita yitaba Imana.

Yishwe nyuma ya Louis Baziga wari ukuriye Diaspora Nyarwanda nawe warashwe mu 2019.

Karemangingo wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, FAR, yari umwe mu bacuruzi bakomeye muri Mozambique. Mu 2019 yashyizwe ku rutonde rw’abantu batandatu bakekwaho kwica Louis Baziga wari ukuriye Diaspora Nyarwanda.

Usibye kuba ari umucuruzi, bivugwa ko ari n’Umupasiteri. Mbere y’uko Baziga yicwa, byavugwaga ko hari ibibazo byinshi bagiranye bishingiye ku rusengero.

Mu 2016 nabwo yari mu bagabo batatu b’abacuruzi bakorera i Maputo, bagejejwe mu rukiko bashinjwa gucura umugambi wo kwica Louis Baziga.

Kuwa 22 Nyakanga uwo mwaka, nibwo Umushinjacyaha Octávio Zilo yatanze ikirego gishyira muri uwo mugambi w’ubwicanyi, Diomede Tuganeyezu, usanzwe ari umupasiteri akaba n’umucuruzi wahoze mu gisirikare, Benjamin Ndagijimana w’umucuruzi na Revocat Karemangingo, umucuruzi nawe wahoze mu gisirikare.

Yavugaga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, abaregwa ngo bagiye babyitirira inzego z’ubutasi za Guverinoma y’u Rwanda bavuga ko ishaka guca intege abashyigikiye ubutegetsi bwo hambere batavuga rumwe n’uburi mu gihugu uyu munsi.

Muri Mozambique habarirwa Abanyarwanda bagera ku bihumbi bitatu batuye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Mu Murwa Mukuru, Maputo, honyine habarizwa Abanyarwanda barenga 1500.

Byakunze kuvugwa ko bamwe muri bo baba baba mu mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi nka RNC hanyuma bakajya bagira uruhare mu guhiga bagenzi babo babashinja kuba ba maneko b’u Rwanda.

Polisi yo muri Mozambique ntacyo iratangaza ku rupfu rwa Karemangingo. Gusa bivugwa ko uyu mugabo yari yaramenyesheje inzego z’umutekano zo muri iki gihugu ko hari abantu bashaka kumwica.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *