Umukobwa witwa Mercy Twinomujuni wavuzwe ko ari we nshoreke ya Andrew Kabuura, umunyamakuru wa Siporo kuri NTV, yatangiye kwitwa Umunyarwanda na bimwe mu binyamakuru nyuma yo gutungwa intoki ko asenye urugo rwa Flavia Tumusiime, umunyamakuru ukunzwe na benshi.
Ku cyumweru nibwo habonetse ibimenyesto bigoye guhakana ko Kabuura adaca inyuma umugore wubashywe mu itangazamakuru rya Uganda, Flavia Tumusiime. Ibi ngo abikorana na Mercy Twinomujuni, Blizz yavuze ko afite inkomoko mu Rwanda.
Iki kinyamakuru ntigisobanura neza uko Twinomujuni yaba ari Umunyarwanda gusa cyubaka inkuru yacyo kivuga byinshi kuri uyu mukobwa uvuga indimi zirimo Ikidage n’Igifaransa cyiza cyane.
Hari amakuru ko Twinomujuni kuwa 3 Werurwe 2018, yashyingiranywe na pasiteri akaba n’umuhanga mu by’ikoranabuhanga (IT expert), Phillip Tumwebaze Wabwire, yari yabanje kuburirwa irengero kuwa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018.
Tumwebaze yaburiye ahitwa Yanja hateganye na Peace Gardens i Kampala, avuga ko agiye kugura amayinite. Nyuma Tumwebaze yaje kuboneka ku muhanda wa Kiira nk’uko Radiocity 97FM yabitangaje kuri Twitter kuwa 26 Gashyantare 2018.
Umuryango we washyizemo imbaraga kugira ngo uyu musore agaruke mbere y’uko ubukwe buba
Kuri ubu akora muri Campus Franc-Uganda, urwego rufasha Abanya-Uganda bashaka kujya kwiga mu Bufaransa.
Ni umwe mu batanga ubufasha mu rurimi rw’Igifaransa muri Kaminuza ya Makerere ndetse akaba yarabaye nk’impuguke y’indimi mu ihuriro Alliance Francaise de Kampala mu myaka itanu.
Yanditse ibitabo bitandukanye by’inkuru mpimbano, bimwe bikaba yarasohotse. Hagati ya 2018 na 2019 yakoze nka Konsula wa Ambasade y’Abafaransa muri Uganda, umwarimu w’Icyongereza no kwimenyereza ibyo kumenyekanisha ibikorwa.
Afite Masitazi (Master’’s Degree) mu byo kwigisha Igifaransa n’Icyongereza yavanye muri Kaminuza ya Kyambogo.
Ku mbuga nkoranyambaga, Flavia Tumusiime akomeje kwerekana ko agikomeye, ibyabaye bitamushegeshe. Ni mu gihe umugabo we kandi kuri ubu haje andi makuru avuga ko yari asanzwe amuca inyuma , akaryamana n’undi mukobwa witwa Sheila Nduhukire.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.