Mu Rwanda urwego rw’uburezi ni kimwe mu bice byahawe imbaraga kuva Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda yarahirira kuyobora igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Ku bijyanye n’urwego rw’uburezi, u Rwanda rwashyizeho ingamba nyinshi zo guteza imbere uburezi aho ku isonga haza Gahunda y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 aho buri mwana w’u Rwanda yemerewe kwiga amashuri abanza n’ayisumbuye nta kiguzi.
Iyi gahunda inashyigikirwa n’izindi gahunda zijyanye no guteza imbere ubumenyingiro n’Ikoranabuhanga. Imwe muri iyi mishinga twavuga nka gahunda ya Mudasobwa imwe kuri buri mwana.
Abantu benshi mu bakurikiranira hafi iterambere ry’uburezi mu Rwanda bakomeje kubabazwa n’ibikorwa by’imitwe irwanya ubutegetsi bwarwo.
Iyi mitwe yifashisha abana bavukiye mu mashyamba ya Congo nk’ingabo y’ingenzi ibakingira, ibi bigatuma bamwe mu bana bavukiye mu mashyamba ya Congo bavutse ku barwanyi bahoze mu Nterahamwe na Ex FAR nyuma bakaza kwihuriza hamwe mu mutwe wa Forces démocratiques de libération du Rwanda (FDLR) bavutswa amahirwe yo kubona ku byiza abana b’u Rwanda bakwiriye.
Nk’uko bigaragara mu ifoto y’umunsi yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru RWANDA TRIBUNE, umutwe wa FDLR washyizeho uburyo busa no gukinga ibikarito mu maso abana bavukiye mu mashyamba ya Congo.
FDLR ibahuriza hamwe mu mashyamba ikababeshya ko ibigisha, nyamara haba ibikoresho bakoresha n’abarimu babaha byose bikaba bishingiye ku ngengabitekerezo no kubayobya bababibamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Si ukubigisha ngo ibahe impamyabumenyi kuko, aba bana iyo bamaze kumenya gusoma no kwandika, bahita bahatirwa kwinjira mu gisirikare cya FDLR , abana b’abakobwa bakagirwa abacakara b’imibonano mpuzabitsina mu barwanyi b’uyu mutwe.
Tubibutse ko kuva FDLR yagera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaranzwe n’ibikorwa byo guhohotera abaturage, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gusahura no gushyiraho amatware agamije kwaka imisoro mu baturage kwica n’ibindi byaha byose byibasiye inyokomuntu.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.