RBB undi muvuno wa RNC irwanya Leta y’u Rwanda, usenyutse utamaze kabiri. Ukuri ku cyihishe inyuma y’isenyuka ryawo.

Muri  Gicurasi 2020 nibwo bamwe mu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bashinze ihuriro RBB (Rwanda Bridge Builder) bakaba barayishinze bavuga ko bagamije guhuriza imbaraga hamwe kugirango babashe guhangana na Leta y’uRwanda.

Ubwo ryari rigitangira  imitwe ya politiki n’imiryango ivuga ko idaharanira inyungu  isaga 35 yose igizwe n’abantu basanzwe basebya ubutegetsi buriho mu Rwanda niyo yatangaje ko igiye gukorera muri RBB nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye.

Ryakemanzwe rigitangira!

N’ubwo bamwe bemeye kwitabira kwinjira muri RBB abandi barimo Ishyaka Ishakwe rya Dr Theogene Rudasingwa witandukanyije na RNC bapfa ibyubahiro bagize amakenga maze banga kwinjira muri RBB kandi nyamara ryari ryatumiwe barisaba ko naryo ryajya muri iryo huriro kugirango ryifatanye n’abandi.

Amakuru ya Rwanda Tribune avuga ko nyuma yo kubona ubwo butumwa abayobozi b’ishyaka Ishakwe barangajwe imbere na Theogene Rudasingwa batangaje ko badashobora kujya muri RBB ngo kuberako bari bamaze gutahura ko RNC ariyo yihishe inyuma yo gushinga RBB igamije kuyobya uburari no gushaka undi muvuno wa Politiki nyuma yaho umuvuno wa P5 wari umaze kuyipfubana.

Icyo gihe ntibatinye kwita RBB ko ari ikiraro k’ibikenyeri kidashobora kwambutsa abacyisunze.

Dr Rudasingwa Theogene yanongeyeho ko kuva yamenya ko ari RNC yihishe inyuma y’iki gikorwa ishyaka rye ridashobora kujya muri iryo huriro ngo kuko ibibazo bagiranye na RNC ubwo bashwanaga bagatandukana kugeza ubu bitararangira ndetse ko bataricara ngo babyumvikaneho.

Yakomeje avuga ko Nyuma yo gusenyuka kwa P5 biturutse ku irindimuka ry’abarwanyi bayo baguye muri DR Congo abandi barimo umuyobozi w’uyu mutwe  Maj Mudathiru n’abandi benshi bagafatwa  mpiri bakoherezwa mu Rwanda aho bakurikiranwe n’inkiko, benshi mu bantu bateraga inkunga RNC  yafatwaga nka moteri y’ihuriro rya P5 batangiye kubihagarika nyuma yo gushinja  Kayumba Nyamwasa gutererana abo barwanyi akabohereza mu mashyamba ya Congo we yigaramiye muri Afurika y’epfo, bigatuma bahashirira.

Rudasingwa yakomeje avuga ko iyo ariyo mpamvu RNC yahisemo gukoresha undi muvuno wo gukora irindi huriro kugirango irebe ko yakwigarurira ikizere yari imaze gutakaza no gushaka uko yakongera kubona amafaranga aturutse mu misanzu.

Ku rundi ruhande Ishyaka RDI Rwanda nziza rya Faustin Twagiramungu naryo ryanze kwitabira ubutumire kuko Twagiramungu yavuze ko asanga ubwo bufatanye ntacyo bwamumarira.

Yavugaga ko benshi mu bagize iryo huriro ari bantu basanzwe badafite umurongo umwe wa politiki ndetse banafite ingengabitekerezo ihabanye bituma bahora bashwana, ibyo ngo bikaba imwe mu mpamvu ituma ntacyo babasha kugeraho.

Twagiramungu yanongeyeho ko adashobora gukorera mu ihururo ririmo RNC ya Kayumba Nyamwasa ngo kuko uyu mugabo atari uwo kwizerwa.

Abari barigiyemo batangiye kurisohokamo urusorongo

Bidateye kabiri, amwe mu mashyaka yari yemeye kujya muri RBB yatangiye kujya ayisohokamo urusorongo.

Impamvu yatangwaga ngo akaba aruko basanze nta gahunda n’icyerekezo abagize RBB bafite. Ikindi ngo n’uko basanze harimo igitugu gikabije ngo kuko abagize RNC aribo bonyine bashakaga kwiharira ijambo no gufata ibyemezo bitabanje kumvikanwaho ngo bagamije inyungu zabo bwite.

Urugero rwa mbere ni aho nyuma y’amezi atanu  gusa RBB ishinzwe, Kuwa 10 ukuboza 2020 Ishyaka Ishema rya Padiri Nahimana Thomas ryahise ritangaza ko rihagaritse imikoranire na RBB mu itangazo ryari rigenewe itangazamakuru risinyweho n’umuyobozi waryo Nadine Kansime.

Muri iryo tangazo Ishema Party rivuga ko; kutagira ubwisanzure, igitugu, kwiharira ijambo no gushyiraho abayobozi ku buryo bufifitse aribyo bitumye bahagarika imikoranire na RBB kuko bavugaga ko uwitwa Charlotte Mukankusi na Gilbert Mwenedata bari mu buyobozi bukuru bwa RBB ari ibikoresho bya RNC ya Kayumba ndetse ko batazi uko bashizweho.

Byatumye abandi batangira kugenda banenga ubuyobozi bwa RBB bavuga ko ari undi mwambaro Kayumba ashaka kwihishamo kugirango abanyunyuze imitsi.

Gilbert Mwenedata wari Umunyamabanga Mukuru nawe yateye RBB umugongo

Kimwe mu bikomeje gutuma abantu baba mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda bacika ururondogoro muri iyi minsi ni iyegura rya Gilbert Mwenedata ku mwanya w’ubunyamabanaga bukuru bw’ihuriro RBB.

Gilbert Mwenedata yafatwaga nk’umwe mu nkingi ya Mwamba ya RBB ndetse akaba ari n’umwe mu bazanye igitekerezo cyo gushinga iri huriro rigizwe n’amashyaka n’imiryango yigenga irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko ikorera hanze.

Ikindi gikomeje gutuma bibaza byinshi ni ubryo uyu Gilbert Mwenedata na Charllotte Mukankusi  basanzwe ari abambari bimena ba RNC bivugwa ko aribo Kayumba Nyamwasa  yahaye ikiraka kugirango bamufashe gushishikariza indi mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kujya muri  RBB agamije kubona amaboko yamufasha guhangana na Leta y’uRwanda, ndetse ngo baza kubigeraho n’ubwo hari abantu nka Dr Theogene Rudasingwa babateye utwatsi .

Mu gutanga impamvu y’ubwegure bwe Gilbert Mwenedata avuga ko ibyo yari yiteze muri RBB atari byo yabonye ngo kuko yasanze muri RBB ari indiri y’amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kugoreka inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bavuga ko habaye icyo bita “Jenoside Hutu”  bagamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi byose ngo bikaba bikorwa n’abiswe “Imfubyi za Habyarimana bagifite ingengabitekerezo ya MRND-CDR kuko kugeza ubu batariyumvisha uko FPR Inkotanyi yabahiritse ku butegetsi bigatuma bahorana umujinya n’umushiha utuma bakuririza ivangura rishingiye ku moko no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994”.

Si ubwambere imivuno ya RNC igamije kwihuza n’indi mitwe ikubitiwe ahareba inzega kuko yabanjirije mu kiswe P5 ihuriro naryo ryari ryashinzwe na RNC ku bufatanye na PDP Imanzi, PS Imberakuri, FDU Inkingi n’Ishyaka Amahoro Congress.

Icyo gihe bashyizeho igisirikare bavuga ko bagiye gutangiza intambara ku Rwanda ariko bidaciye kabiri rihita risenyuka kubera ko abarwanyi b’uyu mutwe hafi ya bose baguye muri DR Congo abandi bafatwa mpiri ibintu abanyamuryango ba P5 batumvikanyeho ahubwo bagakomeza kwitana ba mwana.

Nyuma yo kubona ko muri P5 byanze RNC ya Kayumba Nyamwasa yashatse undi muvuno wo gukora irindi huriro nibwo muri Gicurasi 2020 akoresheje Gilbert Mwenedata na Charllote Mukankusi bakoze ubukangurambaga hirya no hino ku Isi bagamije kumvisha indi mitwe kwihuza na RNC bagashyira imbaraga hamwe. Bamwe barabyemeye abandi barabyanga.

Abakurikiranira hafi ibibera mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko nyuma y’aho amashyaka atangiriye kwivana muri RBB urusorongo ndetse n’abayobozi bayo bamwe bakaba batangiye gukuramo akabo karenge ari indi ntsinzwi  RNC ya Kayumba Nyamwasa ihuye nayo nyuma y’indi ntsinzwi yatewe  n’isenyuka P5.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *