Kwihuza k’umutwe wa RNC na FLN byateje ubwumvikane bucye hagati y’Abajenerali babiri

Ubwumvikane buke hagati ya Gen.Hamada na Gen. Jeva bwongeye kuzamuka mu gihe Col. Kishambongo yagizwe umukuru w’abarinda Gen.Hamada

Nk’uko amakuru ya Rwandatribune aturuka I Mwenga abitangaza, ni uko muri CNRD/FLN hakomeje kuba amacenga ndetse no guhangana hagati ya Gen. Hamada, Umugaba mukuru w’ingabo za FLN, Gen. Hakizimana Antoine Jeva n’umwungirije.

Ikibazo cy’amakimbirane kimaze igihe n’ubwo abo bagabo batakunze kwerura ngo babivuge kuberako umugati bavana ku banyarwanda baba mu nkambi zo hanze wahita uhagarara.

Gen. Jeva yakunze gushinja Gen. Habimana Hamada ko yamutereranye ku rugamba ndetse ko n’abasilikare yinjiranye mu Kibira baba bamusizeho, akaba yarakunze kumusaba ko yamwongerera umubare usimbura abapfuye kimwe n’abagiye batoroka undi arabyanga.

Ubusanzwe Gen. Hamada yibereye mu birindiro bye ahitwa Hewa Bora aho arinzwe n’abarwanyi barenga 250 benshi birirwa mu bikorwa byo gucukura Zahabu no gusatura imbaho, bagashyira Shebuja umusaruro uvuyemo.

Muri iki gihe ariko haravugwa amasezerano yaba yarakozwe rwihishwa hagati ya Gen. Hamada na RNC ya Kayumba Nyamwasa ashingiye ku bufatanye (fusion), bagenzi be batabizi.

Ayo masezerano akaba yaratumye habaho umwuka mubi hagati ya Lt. Gen Habimana Hamada na Gen. Jeva.

Lt. Gen Hamada nawe ariko akaba ashinja Gen. Jeva kumusuzugura no kumwigomekaho kuko nta bwiriza na rimwe ashobora kumuha ngo bikunde, bityo Gen. Hamada akaba ari kwiyegereza Col. Kishambongo ngo azamusimbuze Gen. Jeva mu gihe umupango wo kumwikiza wabakundira.

Uyu Kishambongo niwe wahita usimbuzwa Gen. Jeva bityo akaba ari no muri urwo rwego yagizwe inshuti y’akadasohoka ya Komanda mukuru wa CNRD.

Col Kishabongo ni muntu ki?

Amazina ye y’ukuri Jean Paul Havugimana yavutse mu mwaka wa 1968, avukira Serire Kansi, Segiteri Gishamvu, Komini Gishamvu, Perefegitura ya Butare ubu ni mu Karere ka Huye.

Ni mwene Patrice Gakuba na Nyina Cecilia Nyirakamondo, amashuri abanza yayigiye mu ishuri ribanza rya Muganza naho amashuri yisumbuye ayiga kuri APACOPE mu mujyi wa Kigali, yinjiye mu ishuri rya gisilikare ESM muri 1994 mu ngabo zatsinzwe EX FAR.

Kishabongo ubwo yari umunyeshuri mu ishuri rya ESM ryari ryarahungishirijwe muri Gikongoro, yagiranye ubufatanye n’Interahamwe mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro.

Yaje guhunga afite ipeti rya Ajida, aza kurangiriza amasomo ya gisilikare ahitwa i Burongi muri Zayire, mu bikorwa bya gisilikare yabayemo muri FDLR, naho yari mu bacengezi bazaga guhungabanya umutekano muri Perefegitura ya Cyangungu ahagana mu 1997 kugeza 1998, akaba yarigeze no kuyobora iperereza (G2) muri Segiteri y’imirwano yitwaga SONOKI.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *