Urukiko rwafunguye by’agateganyo umusore w’Umunyarwanda warezwe kwica umugabo w’imyaka 40 nyuma yo kumukubita akajya muri Koma

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, rwafashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo umusore ukekwaho gukubita umugabo akamwica. 

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo ko umusore witwa Bishoborimana Ibrahim alias Fils arekurwa by’agateganyo nk’uko yari yabyifuje. 

Ubushinjacyaha bwasabaga ko uyu musore afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. 

Ubushinjacyaha bwavugaga ko yakubise Jean Damascene Kalinijabo w’imyaka 40 y’amavuko, amukubita ibipfunsi umubiri wose, agahita ajya muri koma nyuma akaza gupfa. 

Fils wari ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa biturutse ku bushake byateye urupfu, we yaburanye avugo ko nyakwigendera yarwanaga na Salim ucuruza mu isoko rya Nyanza, hanyuma uyu Ibrahim aza gukiza uriya abandagara hasi, akavuga ko ntacyo yapfaga na nyakwigendera Damascene. 

Uyu yavugaga kandi ko raporo ya muganga yagaragaje ko yapfuye ariko ashobora kuba yararozwe n’ibinyabutabire biba mu nzoga z’inkorano, cyangwa umuti wica witwa Tioda. 

Muganga kandi yemezaga ko ibizamini by’amaraso byafashwe byerekanaga ko abasirikare b’umubiri babaye benshi bituma bakeka ko yari anafite  ubwandu (infection ) yo mu maraso maze agapfa bityo atishwe no gukubitwa. 

Bishoborimana Ibrahim bivugwa ko dosiye ye Ubushinjacyaha bushobora no kuyishyingura, ntazanakomeze gukurikiranwa nubwo ubu yafunguwe by’agateganyo. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *