RIB yataye muri yombi umusore akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 28 nyuma yuko bari bamaze gusangira Inzoga

Umusore w’imwe muri hoteli yo mu Mujyi wa Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko bakoranaga. 

Amakuru ducyesha UMUSEKE ko mu cyumweru gishize umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 wakoraga muri imwe muri hoteli iri mu Mujyi wa Nyanza yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 28 bakoranaga. 

Uwakurikiranye aya makuru yabwiye kiriya gitangazamakuru ko uriya mukobwa n’umuhungu banyoye inzoga bagasinda bigera saa cyenda z’urukerera niko kujya mu cyumba cya hoteli uriya mukobwa yararagamo. 

Amakuru akavuga ko aho baraye hagaragaye ibimenyetso ko bahasambaniye ndetse basanga uwo mukobwa yambaye ubusa, ni mu gihe umusore ngo yazindutse mu gitondo cya kare ataha aho yabaga hanze ya hoteli. 

Yagize ati “Umukozi ukora amasuku yarazindutse akomangira uwo mukobwa ngo amwake urufunguzo akore amasuku mu byumba maze umukobwa yanga gufungura maze uwo mukozi arifungurira asanga umukobwa yasinze ndetse anambaye ubusa uburiri bwatose”. 

Uriya wakurikiranye ariya makuru avuga ko uwo mukobwa byarangiye avuze ko yafashwe kungufu nuriya mukozi bakoranaga maze RIB ijya gufata uwo musore bikaba byaragaragaraga ko uwo mukobwa yari yakomeretse afite amaraso. 

Amakuru akomeza avuga ko kuvuga kuriya mukobwa ko yafashwe kungufu yabitewe n’isoni kuko yarafashwe avumbuwe na bagenzi be bakorana. 

Ubuyobozi bw’iyo hoteli bwavuze ko uriya mukobwa atakiri mu kazi naho umuhungu we akaba afungiye kuri RIB 

Umuyobozi wa hoteli yagize ati“Twe kamera zacu zatweretse ko bose bari basinze kuko turazifite ibindi byo gufatwa ku ngufu ntabyo tuzi, cyakora RIB niyo izi icyo ifungiye uwo musore”. 

Twageragejeje kuvugisha RIB ariko ntibyadushobokeye. 

Umusore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana naho umukobwa nta kiri mu kazi bikavugwa ko kuvuga ko yafashwe kungufu byatewe n’ababyeyi be bamubazaga kenshi uko byamugendekeye niko kuvuga ko yafashwe ku ngufu n’uriya musore bakoranaga bararana muri hoteli bakoranagamo. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *