U Burundi bwatangiye kohereza ingabo zabwo: Haratutumba intambara hagati y’u Rwanda n’u Burundi izasiga iyogoje akarere kose.

Umuyobozi w’Ubutumwa bwa Loni mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Bintou Keita, yatangaje ko umwuka mubi ukomeje kwigaragaza hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu ushobora kuvukamo intambara iyogoza akarere. 

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kanama k’Umutekano ka Loni ubwo hasuzumwaga ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo n’aho MONUSCO igeze ivana ingabo zayo muri Congo nk’uko byemejwe. 

Bintou Keita yavuze ko umwuka umeze nabi muri Congo mbere y’iminsi mike ngo habe amatora ya Perezida, by’umwihariko kubera imirwano ihuje ingabo za Leta na M23. 

Keita yavuze ko igiteye inkeke ari umubano w’u Rwanda na Congo ukomeje kwangirika bitewe n’iyo ntambara, aho Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, rukabihakana ahubwo rukayishinja gukorana na FDLR. 

Yagaragaje ko uwo mwuka uganisha habi umubano w’ibihugu byombi ku buryo hashobora kuvamo intambara irimo n’u Burundi. 

Ati “ Umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda warushijeho kwiyongera, ibintu byongera ibyago byo guhangana gisirikare ndetse hakaba hakwinjiramo n’u Burundi.” 

Keita akomoje ku Burundi nyuma y’iminsi bushinjwa kurwana ku ruhande rw’ingabo za Congo hamwe n’indi mitwe nka FDLR, bagamije gusubiza inyuma M23. 

Nubwo Congo n’u Burundi batabyemeza cyangwa ngo babihakane, hashize iminsi hagaragazwa amafoto ya bamwe mu basirikare b’u Burundi bafashwe cyangwa biciwe ku rugamba na M23. 

Hari n’amajwi y’abasirikare b’u Burundi muri Congo yumvikanisha ko boherejweyo batabyishimiye, ku buryo ibibazo byose byashwanisha u Rwanda na Congo, byanze bikunze n’u Burundi bwabyisangamo. 

Hashize iminsi kandi ubutegetsi bwa Congo bwigamba ko bushaka gushoza intambara ku Rwanda bagakuraho ubuyobozi buhari, Tshisekedi we yivugiye ko azafasha uwo ari we wese uzagaragaza ko ashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda. 

Leta y’u Burundi n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziravugwaho imikoranire yatumye iki gihugu cyohereza abasirikare 6000 bazafasha cyane Felix Tshisekedi. 

Bivugwa ko aba basirikare b’u Burundi boherejwe muri Congo mu bihe binyuranye. Barimo abagera kuri 2000 boherejwe nyuma gato ya Kanama mu 2023, ubwo ibihugu byombi byagiranaga amasezerano y’ubufanye mu bya gisirikare. 

Hari kandi abandi basirikare b’u Burundi bagera kuri 1000 boherejwe muri Congo mu Ugushyingo mu 2023, ndetse baza gukurikirwa n’abandi 800 mu Ukuboza, nk’uko tubikesha The Great Lakes Eye. 

Uretse aba hari ikindi cyiciro cy’abasirikare 750 bamaze igihe batorezwa mu gace ka Matukura, mu Ntara ya Cankuzo. Biteganyijwe ko bazoherezwa i Kinshasa mu bikorwa byo gucunga umutekano mu gihe cy’amatora ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza mu 2023. 

Aba bose biyongera ku bandi basirikare b’u Burundi barenga 500 boherejwe mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bo bakaza kuguma muri iki gihugu mu gihe abandi batashye. Gusa igisirikare cy’u Burundi cyo kivuga ko aba basirikare batashye. 

Amakuru yizewe agaragaza ko aba basirikare b’u Burundi mu nshingano bahawe harimo no kurinda ahantu Tshisekedi uri ku buyobozi muri RDC aba ari bwiyamamarize. 

Amakuru y’uyu mubare munini w’abasirikare b’u Burundi bari muri Congo aje nyuma y’igihe M23 ishinja Ingabo z’iki gihugu kwifatanya n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara ibahanganishije. 

Mu bihe bitandukanye M23 yagiye igaragaza ko hari bamwe mu basirikare b’u Burundi yiciye ku rugamba ihanganyemo na FARDC nubwo kugeza ubu ntacyo leta y’iki gihugu irabitangazaho. 

Hari amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 8 Ukuboza, i Goma hageze abasirikare bo mu mutwe udasanzwe mu Ngabo z’u Burundi, bagomba koherezwa i Kinshasa kurinda Tshisekedi. 

U Burundi busa nk’aho aribwo busigaye ari inshuti y’akadasohoka ya Tshisekedi nyuma yo kwitazwa n’abandi bakuru bo mu bihugu by’akarere, bagerageje ibishoboka byose ngo intambara na M23 irangire mu bwumvikane ariko Tshisekedi akabyanga. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *