Umusore n’inkumi bari mu mashusho amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga baterera akabariro kuri alitari ya Kiliziya ya Saint-Michel iri i Bree mu Mujyi wa Limbourg mu Bubiligi, bamenyekanye ndetse bagezwa mu bushinjacyaha.
Ikinyamakuru 7sur7 cyatangaje ko abo bombi bahaswe ibibazo mu iperereza ryakozwe na polisi bakemera ko ari bo bifashe ayo mashusho, ariko uko yasakaye ku mbuga nkoranyambaga byo ntibiramenyekana.
Ubwo bagezwaga imbere y’Ubushinjacyaha, bisobanuye bavuga ko ari “ubugoryi” bakoze kuko batari bagambiriye gutera ishavu umuryango mugari w’Abakirisitu gatolika cyangwa ngo bakine filime y’urukozasoni.
Amashusho yabo amaze kurebwa n’ababarirwa mu bihumbi ndetse bikekwa ko ashobora kuzaba ayarebwe n’abantu benshi cyane mu mateka, ugereranyije n’andi y’urukozasoni yaturutse muri icyo gihugu.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Jeroen Swijsen, yasobanuye ko uwo musore n’inkumi bagiye guhabwa inyigisho ndetse hagategurwa uburyo bwo kubahuza n’ubuyobozi bwa Kiliziya, bagatanga n’indishyi z’akababaro.
Yakomeje ati: “Bagomba guhugurwa bombi bakongera gutekereza ku byo bakoze n’ingaruka zabyo”.
Biteganyijwe ko nibatemera ayo mahugurwa bazahita bajyanwa mu rukiko mpanabyaha.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Sosiyete irimo kubaka iyo Kiliziya yari imaze imyaka idasengerwamo, Ernest Essers, yateye utwatsi iby’ubuhuza avuga ko “adashobora kugirana umwiherero n’abantu bakoze ibyo”, ko ahubwo ibimenyetso byose bigomba gushyirwa ku karubanda.
Icyakora uhagarariye umushinga wo kubaka iyo Kiliziya, Jaak Janssen, yavuze ko ubuhuza bwemewe na Bibiliya kandi ko kuba bemeye ibyo bakoze ari indi ntambwe iganisha aheza.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
https://youtu.be/wB8OZhhjjiE
https://youtu.be/VFx7RbXdB8E
https://youtu.be/Z_kyu7POWBM
https://youtu.be/XBfVYIw3c6k
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com