Minisitiri Abiy yafunguye amarembo kubahoze mu ngabo za Ethiopia bagifite akabaraga, Amerika itumiza abaturage bayo igitaraganya

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Ethiopie, yasabye Abanyamerika kuva muri iki gihugu byihutirwa kuko ibintu bishobora kuba bibi kurushaho nyuma y’aho abarwanyi ba TPLF byagaragaye ko bari hafi kwinjira mu Murwa Mukuru wa Addis Ababa.

Guverinoma ya Ethiopia yatangaje ko igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yahamagariye abaturage gutanga umusanzu ku gisirikare anafunga imbuga nkoranyambaga.

Ibitangazamakuru binyuranye byanditse ko Ambasade yemereye abakozi batari abo mu miryango itanga ubutabazi bwihuse hamwe n’imiryango yabo kuva mu gihugu, ku wa Kane kubera ko intambara ikomeje guhindura isura.

Abarwanyi ba TPLF barasatira Umurwa Mukuru wa Addis Ababa nyuma y’intambara imaze umwaka yaguyemo ibihumbi by’abaturage hakaba hari impungenge ko isaziga iki gihugu mu kaga.

Kugeza ubu abaturage bo mu Ntara ya Tigray, bugarijwe n’inzara kubera iyi ntambara.

Umuryango w’Abibumbye ushinja Guverinoma ya Ethiopia kugira uruhare muri iyi nzara yugarije abaturage kubera ko yafungiye amayira abashaka kugeza imfashanyo muri aka gace.

Ubutegetsi bwa Biden muri Nzeri 2021 bwatangaje gahunda yo gufatira ibihano abategetsi ba Ethiopia bagize uruhare cyangwa bakenyegeza amakimbirane yavuyemo iyi ntambara ikomeje gukaza umurego.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yasabye abahoze mu gisirikare bacyiyumvamo akabaraga kugoboka igihugu cyabo cyugarijwe n’ibitero bikomeye bya TPLF bikomeje gusatira umurwa mukuru w’iki gihugu Adis Ababa.

Leta ya Ethiopia yavuze ko izakomeza urugamba rwayo rwo kurwana n’inyeshyamba zo muri Tigray, nubwo mu mahanga hakomeje kwiyongera abasaba ko habaho agahenge.

Itangazo ryo ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko Ethiopia irimo kurwana intambara ijyanye no kubaho kwayo nk’igihugu kandi ko itazasenywa n’icengezamatwara (propaganda) ry’amahanga.

Ibihugu byo muri Afurika, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byongeye gusaba ko habaho agahenge, n’ibiganiro byo gusoza iyi ntambara imaze umwaka.

Jeffrey Feltman, intumwa yihariye y’Amerika mu karere k’ihembe ry’Afurika, ari mu ruzinduko mu murwa mukuru Addis Ababa rwo kotsa igitutu cyo gutuma haboneka umuti unyuze mu mahoro.

Leta ya Ethiopia ivuga ko ingabo zayo ziri hafi kugera ku ntsinzi, ariko inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF) zikomeje gutera intambwe zisatira umurwa mukuru, ari na ko mu minsi ishize zafashe imijyi imwe ikomeye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *