Umuhungu wa Perezida Museveni, Gen. Kainerugaba avuga ko Gen. Fred Rwigema akomoka mu Bachwezi.

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba avuga ko intwari y’u Rwanda nyakwigendera Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema akomoka mu bwoko bw’Abachwezi.

Bigaragara mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter mu kanya gashize, asubiza abamusabye kubabwira bamwe mu bakomoka mu Bachwezi.

Yagize ati: “Bamwe muri mwe mwambajije abakomokaga mu Bachwezi. Ubu nasubiza… General Yoweri Museveni, Igikomangoma Fred Rubereza, General Fred Rwigyema na General Salim Saleh! Bakomoka by’ako kanya mu Bachwezi”.

Fred Nkuranga Rubereza uyu musirikare avuga, yabaye umwami wa nyuma w’Abanyankole, akavuga ko ari nyirarume wamukujije, Salim Saleh akaba se wabo (murumuna wa Museveni), Fred Rwigema akamwubahira uruhare rwe rukomeye mu guharanira ubwigenge bwa Uganda.

Mu mpera z’Ukwakira 2021 na bwo uyu musirikare yari aherutse kugaragaza Abachwezi nk’umuryango (ubwoko) ukomeye, udashobora gutsindwa ku rugamba.

Muri ubu butumwa bwa tariki ya 25, Gen. Kainerugaba yagize ati: “Mbabariye abatekereza ko bashobora gutsinda Abachwezi. Uganda ni igihugu cy’abakomoka ku Bachwezi, abo bari kujugunya utubombe hirya no hino bazahakura isomo rikomeye”.

Yavugaga ku bamaze iminsi bagaba ibitero by’iterabwoba muri Uganda.

Mu 2020 nabwo Gen. Kainerugaba yigeze gusingiza Abachwezi barimo Perezida Museveni, abishingiraho avuga ko Milton Obote yasimbuye ku butegetsi amuhiritse aba yaramanitse amaboko hakiri kare, ntahangane na we mu rugamba rwo kuhobora igihugu rwabaye mu myaka y’1980.

Yagize ati: “Ku Isi nta muntu n’umwe watsinda Abachwezi”.

Gen. Fred Gisa Rwigema ni umwe mu basirikare bakuru bafatanyije na Yoweri Museveni gukuraho ubutegetsi bwa Milton Obote.

Nk’Umunyarwanda, ari kumwe n’ingabo za RPA zabaga muri Uganda, yatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990 gusa yarurasiwemo rugitangira. Ni yo mpamvu afatwa nk’intwari muri ibi bihugu byombi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *