Otile Brown wakoranye indirimbo na Meddy igasibwa kuri YouTube, yatunguranye yambara nk’abakobwa.

Umuhanzi w’icyamamare muri Kenya, Otile Brown, yatunguranye agaragara yambaye imyenda y’abakobwa mu mashusho y’indirimbo ‘Hug me’ yakoranye na Sat B.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo yakorewe i Burundi, Otile Brown agaragara yambaye agakanzu kazwi ku izina rya ‘See Through’.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE, Sat B yavuze ko Otile Brown ari we wahisemo imyenda yo gukorana mu mashusho y’indirimbo bakoranye, bityo ko atazi icyo yari agamije ubwo yahitagamo.

Ku mbuga nkoranyambaga zo muri Kenya, benshi batunguwe n’imyambarire y’uyu muhanzi wari wambaye nk’abakobwa mu mashusho y’indirimbo ‘Hug me’.

Iyi ndirimbo nshya ya Sat B na Otile Brown yakorewe i Burundi mu minsi ishize, mu buryo bw’amajwi ikorwa na Dj Korona afatanyije n’abarimo; Joel Houghton na Herbert Skillz mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo yo yafashwe na Kent-P afatanyije na Kendi.

Tubibutse ko Otile Brown benshi mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda bamaze kumenya kuko yakoranye indirimbo na The Ben na Meddy, aheruka kuvuga ku bihangano bye byasibwe ku rubuga rwa Youtube birimo na Dusuma yakoranye na Meddy.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Otile Brown yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, abamenyesha ko ibihangano bye byasibwe atabajijwe ndetse atabizi, icyakora yizeza abakunzi be ko hakomeje ibiganiro byazamufasha kugarura indirimbo ze.

Otile Brown yagize ati: “Turashaka kubamenyesha ko ibihangano byacu byasibwe ku rubuga rwa Youtube tariki 6 Ukwakira 2021, tutamenyeshejwe […] ntabwo twavuga impamvu yatumye indirimbo zacu zisibwa, icyakora turabizeza ko abanyamategeko bakomeje kubikurikirana”.

Uyu muhanzi yaboneyeho gusaba imbabazi abakunzi be ku bw’ibi bibazo byabayeho, abizeza ko bafite icyizere ko bizakemuka.

Indirimbo za Otile Brown zasibwe zirimo; Dusuma, Chaguo la moyo, Baby Love, Watoto na pombe, In love, Samantha, Aiyana, Crush, Regina, Ndagukunda na Jamila.

Otile Brown benshi bamumenye mu muziki w’u Rwanda ubwo yakoranaga indirimbo na The Ben ‘Can’t get enough’ na ‘Dusuma’ yakoranye na Meddy.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *