Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki Nikos Dendias watangiye uruzinduko mu Rwanda n’itsinda ayoboye.
Ibiganiro byabo byibanze mu kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ibibazo by’Akarere no hagati y’Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Nyuma, Munisitiri Nikos Dendias na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta bagiranye ibiganiro, hanashyirwa umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
U Bugereki ni igihugu cyabaye igihangange ku ruhando mpuzamahanga mu myaka ya cyera.
Guhera ku babyeyi b’icengeramitekerereze (Philosophes) nka Plato, Socrates, Aristote, Pythagores n’abandi, ugakomeza mu buvumbuzi buhambaye muri siyansi, inyandiko y’abaromani dukoresha uyu munsi, demokarasi iririmbwa hirya no hino, nta wahangara ngo ajore uruhare rw’u Bugereki mu kuba igicumbi cy’impinduka mu buzima bwa muntu ku Isi.
Iki gihugu cyo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Burayi, kirashaka kugarukana ubuhangange bwacyo gifatanyije n’Umugabane wa Afurika, irembo ryo kwinjira kuri uwo mugabane rikaba u Rwanda.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki Nikos Dendias, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ubwo yari amaze kuganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu byerekeranye na politiki ndetse n’ibijyanye no guhugura no kwigisha abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Iki gihugu kandi cyahaye u Rwanda inkingo za Covid-19 ibihumbi 330, ziyongera ku bihumbi 200 zatanzwe muri Nzeri uyu mwaka.
Minisitiri Biruta yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro hagati ye na Dendias, byibanze ku mahirwe ahari mu ishoramari.
Ati: “Twaberetse ibijyanye n’ishoramari rishoboka muri iki gihugu na bo batubwira ko biteguye gukorana natwe mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, by’umwihariko ibirebana n’ubukerarugendo”.
Yakomeje agira ati: “Uru ruzinduko ni intambwe ikomeye mu guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byacu byombi mu nzego zitandukanye ariko twibanda cyane ku birebana n’ubucuruzi ndetse n’ishoramari”.
U Bugereki ni igihugu kibarirwa mu byateye imbere, dore ko umuturage wacyo abarirwa amadolari 19.827 ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 19 Frw.
Ubukungu bw’u Bugereki bushingiye ahanini kuri serivisi kuko zihariye 80 %. Ni igihugu gitejwe imbere cyane n’ubukerarugendo hashingiwe ku gace giherereyemo gakora ku nyanja n’amateka yacyo.
U Bugereki buza ku mwanya wa karindwi mu gusurwa cyane n’abakerarugendo ku mugabane w’u Burayi, kikaba icya 16 ku rwego mpuzamahanga.
Kuki u Bugereki bushaka u Rwanda nk’irembo ribwinjiza muri Afurika?
U Bugereki si igihugu cyari gisanzwe kivugwa mu bijyanye n’ishoramari mu ruhando mpuzamahanga by’umwihariko muri Afurika.
Ni ibintu ahanini byatewe n’ibibazo by’ubukungu cyinjiyemo mu myaka ya 2008, ubwo havumburwaga ko gifite amadeni menshi cyahishe, ndetse amwe bikagaragara ko kuyishyura bizagorana.
Kwivana muri ibyo bibazo by’ubukungu byasabye ko habaho kwizirika umukanda imisoro irazamurwa, imishahara iragabanywa n’ibindi Leta yakoraga bitihutirwa cyane.
Byajyanye kandi no gutererwa icyizere n’abashoramari mpuzamahanga, abenshi mu bakozi bari bafite ubumenyi bajya gushakira ubuzima ahandi, ikiguzi cyo kubaho kiriyongera.
Guverinoma y’icyo gihugu yashyizeho gahunda nzahurabukungu, yatumye amadeni agabanyuka, ubukungu bwongera kuzamuka kugeza ubwo kuri ubu igihugu gitangiye gusubira mu murongo mwiza.
Dendias yavuze ko u Bugereki bwagarutse mu ruhando rw’ubufatanye mpuzamahanga, buhereye muri Afurika kuko ari umugabane utanga icyizere kuri ejo hazaza.
Ati: “Hari amasezerano hagati y’ibihugu byacu byombi yasinywe bwa mbere mu myaka 25 ishize ariko tuvugishije ukuri, ntabwo yigeze ashyirwa mu bikorwa, ibyo rero ntabwo bikwiriye kongera na gato”.
“Twafashe umwanzuro wo guteza imbere umubano wacu n’ibihugu bya Afurika kuko ari yo ifite amahirwe yo kuba moteri y’ubukungu bw’Isi mu minsi iri imbere. Byinshi mu bihugu bifite umuvuduko mu bukungu biherereye kuri uyu mugabane mwiza”.
Minisitiri Dendias yavuze ko kugira ngo u Bugereki bwinjire muri Afurika, bwasanze u Rwanda ari yo marembo meza kubera ibyo rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Twumva ko amarembo yacu mu kwinjira muri Afurika akwiriye kuba u Rwanda kuko mwagaragaje kuba intangarugero mu nzego zitandukanye”.
“U Rwanda rwabashije kwivana muri imwe muri Jenoside za mbere mbi zabayeho mu mateka ya muntu”.
“U Rwanda kandi rwatanze umwitangirizwa ukomeye ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge no kongera kwiyubaka”.
Raporo ngarukamwaka ya Banki y’Isi mu korohereza ishoramari, Doing Business Report, ishyira u Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika mu korohereza ubucuruzi n’ishoramari.
Dendias yavuze ko ari amahirwe akomeye kuri bo gukorana n’igihugu nk’icyo, gishyira imbere korohereza ishoramari.
Yavuze ko amasezerano ibihugu byombi byasinye adakwiriye kuba amasigaracyicaro nk’uko ayasinywe mu myaka 25 ishize yagenze.
Ati: “Ni ukureba uburyo twabishyira mu bikorwa byihuse”.
Minisitiri Dendias yongeyeho ko uko ubuzima ku Isi bumeze muri iki gihe, “nta gihugu na kimwe cyakwishoboza ibibazo biriho. Tugomba gushyira imbaraga mu bufatanye n’ibindi bihugu duhuje indangagaciro, by’umwihariko ibyo dusangiye imyumvire y’uko amategeko mpuzamahanga ari yo akwiriye kuyobora imibanire y’ibihugu”.
Nyuma y’ibihaniro na Dr Vincent Biruta, Minisitiri Dendias yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
https://youtu.be/wB8OZhhjjiE
https://youtu.be/VFx7RbXdB8E
https://youtu.be/Z_kyu7POWBM
https://youtu.be/XBfVYIw3c6k
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uyu rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com