Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yahishuye byinshi ku musore amaze iminsi agaragaje nk’uwigaruriye umutima we, anakomoza ku bukwe bwabo ndetse n’ibyo yamukundiye.
Mu minsi ishize Shaddyboo yaratunguranye agaragaza ko asigaye afite umukunzi mushya akaba umusore w’Umunyarwanda utuye muri Kenya, Manzi Jeannot.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE, Shaddyboo yakomoje ku mukunzi we ahamya ko bari bamaze imyaka itandatu ari inshuti mbere y’uko bafata icyemezo cyo gutangira urugendo rw’urukundo.
Ati: “Njye nababwiye ko ngira urukundo, narakundanye ni uko ntashakaga ko bijya hanze. Bitewe n’uko abantu banyerekaga ko nta mutima ngira w’urukundo, naberetse ko nanjye nakunda”.
“Twari tumaze imyaka itandatu turi inshuti, yari inshuti yanjye. Nyuma rero yaje gufata icyemezo ambwira ko ankunda, kuko twari tuziranye cyane rero byaranyoroheye”.
Shaddyboo yavuze ko kimwe mu bintu yakundiye Manzi, harimo kuba ari umusore utagira ingeso yo kubeshya.
Ati: “Ndashaka ko amenya ko mukunda, kandi yarakoze kuza mu buzima bwanjye kuko ampa ibyishimo”.
Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko bahitamo gutandukana buri wese agaca ukwe mu 2016.
Kuva yatandukana na Meddy Saleh, ntabwo yongeye gushyira amakuru y’urukundo rwe hanze.
Mu yandi makuru, kuri uyu wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022, nibwo Shaddyboo yasangiye Eid al-Fitr n’abana ijana baturuka mu miryango itishoboye i Kigali.
Ni igikorwa uyu mukobwa akora buri mwaka ku munsi mukuru wo gusoza ukwezi kw’igisibo gutagatifu kwa Ramadhan uzwi nka Eid Al Fitr.
Muri uyu mwaka Shaddyboo yasangiye n’abana ijana bo mu Mujyi wa Kigali, bahuriye kuri Gift restaurant iherereye mu nyubako ya KCT [Kigali City Tower].
Shaddyboo akaba yavuze ko ari igikorwa ategura mu rwego rwo gusangira n’abana baturuka mu miryango itishoboye.
Ati: “Buri mwaka iki gikorwa nkunze kugitegura ngasangira n’abana, biranshimisha cyane. Nkunda abana ngashimishwa no kubabona bishimye, Imana ishimwe ko ikibinshoboje”.
Asoza ikiganiro kigufi twagiranye Shaddyboo yaboneyeho gushimira abamufashije muri iki gikorwa barimo Gift restaurant na Top Choco ya sosiyete ya Abanoub General Trading abereye Brand Ambassador ari nayo yamuhaye shokola zo guha abana.
Shaddyboo avuga ko mu bihe by’ibyishimo abantu baba bakwiye kwibuka n’abatishoboye yaba mu gusangira nabo cyangwa no mu bindi bikorwa ibyo ari byo byose.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%