Abadepite ba Uganda barasaba ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna uyihuza u Rwanda

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda barasaba Guverinoma yabo gutanga ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna riherutse kubaho, bavuga ko ririmo urujijo.

Taliki ya 31 Mutarama 2022, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafunguye Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda nyuma y’imyaka igera kuri ine uwo mupaka ufunze, ubuhahirane bw’ibihugu byombi bwarahagaze.

Bamwe bari bazi ko gufungurwa, abatuye mu bihugu byombi baratangira kugenderana, urujya n’uruza rukongera kubaho nk’uko byahoze, ariko si ko byagenze kuko bamwe mu bagenzi basubijwe inyuma, bamenyeshwa ko amakamyo yikoreye ibicuruzwa ari yo yemerewe kwambuka.

Ku wa 1 Gashyantare 2022, abadepite mu Nteko ya Uganda barateranye biga ku ngingo zitandukanye zirimo ifungurwa ry’uyu mupaka, basaba ibisobanuro ku mpamvu hari abatarimo kwemererwa kwambuka.

Inteko ya Uganda kuri Twitter yagize ati: “Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye Guverinoma gutanga ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Katuna uri hagati ya Uganda n’u Rwanda, bavuga ko Abanya-Uganda bari mu rujijo kandi batazi ikigenda. Abadepite bavuga ko hari amabwiriza i Katuna nyuma y’ifungurwa”.

Muri videwo yashyize kuri uru rubuga, humvikanamo umudepite John Baptist Nambeshe agira ati:

“Amakuru ari kutugeraho ateye urujijo, mu gihe abantu bagenda, baracyahura n’inzitizi. Ntabwo tuzi niba ufunguye igice, amakamyo atemerewe kwambika cyangwa se hari ibyiciro by’abagenzi ba ngombwa n’abatari ngombwa”.

Mugenzi we Geoffrey Macho abona ko ibibazo nk’iki n’ibyamaze igihe kinini ku mupaka wa Busia uhuza Uganda na Kenya biterwa n’uko Guverinoma zemeranya ku masezerano ariko ntizandike ibikubiyemo, asaba ko Uganda yohereza Minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu Nteko, agatanga ibisobanuro ku kibazo bavuga kiri ku mupaka wa Gatuna.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Inganda, David Bahati, wari kumwe n’abadepite mu Nteko, yababwiye ko Perezida Yoweri Museveni yabasobanuye ko umupaka wafunguriwe amakamyo atwara ibicuruzwa, mu gihe hakigenzurwa ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri Bahati yagize ati: “Perezida yadusobanuriye mu nama y’abaminisitiri ko ifungurwa ryabaye ejo ariko uruhande rw’u Rwanda rufunguriwe amakamyo atwara ibicuruzwa gusa kubera ko bakigenzura Covid-19 ku mipaka yabo yose”.

Iki kibazo n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo aherutse kukivugaho ubwo yasubizaga umunyamakuru wo muri Uganda wavugaga ko abanya-Uganda bashaka kwambuka baza mu Rwanda batari kwemererwa.

Uwo munsi Makolo yavuze ko amakamyo n’Abanyarwanda bava muri Uganda ari bo bambuka, hashingiwe ku ngamba za EAC zo kurwanya Covid-19.

Yagize ati: “Amakamyo n’Abanyarwanda/abataha barimo kwinjira mu Rwanda banyuze Gatuna nk’uko bimeze ku yindi mipaka, hashingiwe ku ngamba za EAC zo kurwanya Covid. Nk’uko itangazo ribivuga, abashinzwe ubuzima mu Rwanda n’abo muri Uganda barimo gufatanya kugenzura iyubahirizwa ry’aya mabwiriza ya Covid, kugira ngo bose bafashwe kwambuka baturutse ku mpande zombi.”

Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko umupaka wa Gatuna uruhuza n’Igihugu cy’abaturanyi cya Uganda ufungurwa guhera taliki ya 31 Mutarama 2022, Uganda nayo yasohoye itangazo ishimira u Rwanda kuba rwafunguye umupaka.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, rivuga ko icyemezo cyo gufungura umupaka cyafashwe nyuma y’uko Uganda igaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda, ari nabyo byari byatumye uwo mupaka ufungwa.

Guverinoma ya Uganda nayo yatangaje ko yishimiye icyemezo cyafashwe n’u Rwanda cyo gufungura umupaka wa Gatuna nk’imwe mu ntambwe ziganisha ku kongera kugera ku mibanire myiza hagati y’impande zombi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda nayo yasohoye itangazo rivuga ko icyo gihugu gishimishijwe n’uko u Rwanda rwafunguye umupaka, intambwe itewe nyuma y’uruzinduko Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye i Kigali ku wa 22 Mutarama akaganira na Perezida Kagame bemeranya gukemura ibibazo by’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Uganda kandi yashimiye imbaraga Abakuru b’Ibihugu byombi, Paul Kagame na Yoweri Museveni bakomeje gushyiramo hagamijwe kuzahura umubano kimwe no kongera kubaka amateka y’ubufatanye.

Itangazo rigira riti: “Ni ingenzi ku mibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi. Twizeye gukomeza ubufatanye mu gukemura imbogamizi izo ari zo zose ku mubano wacu”.

Uganda nanone yashimiye u Rwanda kuba rwarohereje Intumwa yagiye gutabara Uganda nyuma yo kwitaba Imana kwa Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, Prof. Emmanuel Tumusiime Mutebile.

Uganda ivuga ko izakomeza gushyira imbaraga no gukora ibishoboka byose kugira ngo hakemurwe ibibazo byagaragaraga mu mubano w’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo igitotsi kuva mu myaka igera kuri itanu ishize. Mu myaka itatu ishize, ibiganiro byakozwe hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ntibyigeze bitanga umusaruro.

Ibyo biganiro byagiye bibanzirizwa n’inama zihariye za Komite yashyiriweho guhuza u Rwanda na Uganda igizwe n’intumwa z’Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko byose byagiye biba imfabusa kuko Leta ya Uganda yakomeje gutsimbarara ku byo yiyemeje kureka mu masezerano ya Luanda muri Angola, yashyizweho umukono n’Abakuru b’Ibihugu muri Kanama 2019.

Guverinoma y’u Rwanda yamaze igihe kinini ishinja Uganda gucumbikira no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irimo umutwe wa P5, FLN, inyeshyamba za FDLR n’iyindi kuri ubu binavugwa ko yakomereje ibikorwa byayo byo kugaba ibitero ku Rwanda mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Uganda kandi ishinjwa guhohotera Abanyarwanda mu bihe no mu buryo butandukanye bikozwe n’inzego z’umutekano za Uganda, no kubangamira ubukungu bw’u Rwanda mu buryo butandukanye.

Komisiyo yashyiriweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda yagombaga kugenzura ibimaze gukorwa kuva Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda Perezida Museveni, bashyira umukono kuri ayo masezerano muri Nzeri 2019.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ikomeye ku bushake bwo gukemura ibibazo byaranzwe hagati y’ibihugu byombi, ikaba inizeye ko uyu mwanzuro wo gufungura umupaka uzagira uruhare mu kwihutisha ibikorwa byo gukuraho agatotsi kose katezaga urwikekwe mu mubano wabyo.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *