Abagenzi bakoresha imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali bararira ayo kwarika. COVID-19 yabaye impamvu z’urwitwazo?

Imyaka ibaye myinshi abagenzi bakoresha imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali bahura n’imbogamizi zinyuranye zirimo izijyanye ahanini no kumara umwanya munini bategereje imodoka bigatuma batagera iyo bajya ku gihe.

Ni ikibazo kimaze imyaka isaga irindwi kubera ko Leta yatangiye muri 2014 ivuguta umuti wacyo ubwo imodoka zatwaraga abagenzi zizwi nka ‘twegerane’ zavanwaga mu Mujyi wa Kigali rwagati hagasigaramo izifite ubushobozi bwisumbuyeho bwo gutwara abantu benshi.

Ubwo ni bwo soiyete zitandukanye zitwara abagenzi zagabanyijwe ibyerekezo zikoreramo mu Mujyi wa Kigali ndetse hatangizwa n’ikoreshwa rya bisi nini.

Ibyo ntibyatanze igisubizo kirambye ku bagenzi bamaraga umwanya munini bategereje imodoka zibatwara nk’uko bari babyiteze mu gihe hari n’abinubiraga kugenda bahagaze, babyigana ari na ho havuye rya zina rya ‘shira umuteto’ n’andi yahimbwe bisi nini.

Mu byakozwe ngo iki kibazo gikemuke harimo kongera imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, kongera ibyerekezo no kwagura imihanda ariko byabaye nk’agatonyanga mu nyanja.

Mu masaha y’umugoroba abagenzi bashobora kumara hagati y’iminota 30 n’amasaha abiri bahagaze muri gare babuze imodoka. Igikomeye cyane ni ugutinda ku murongo n’imvura ibari ku mugongo.

Ikibazo nk’iki kandi kigaragara mu masaha ya mu gitondo bigatuma benshi bakererwa akazi nyamra bari bazindutse.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022, Umunyamakuru wa IGIHE ducyesha iyi nkuru yazindukiye muri Gare ya Nyabugogo ahategerwa imodoka zerekeza Gatenga-Kicukiro. Saa 06:50 yari ahageze hashira iminota 40 abagenzi bahagaze batarabona imodoka.

Nyuma y’iyo minota, haje bisi nini (Youtong) yatwaye bamwe ariko kuko umurongo wari wabaye muremure abandi barasigara. Kugira ngo indi iboneke byatwaye indi minota 30 bivuze ko uwageze muri gare saa moya yahavuye nibura saa mbili zirengaho iminota mike.

Abaganiriye na we bagaragaje ko bakibangamirwa n’imirongo miremire no gutegereza imodoka kandi batazi igihe zibonekera.

Umwe yagize ati: “Ubundi ibi twarabimenyereye ariko biratubabaza cyane, kubona umuntu azinduka yifuza kugera ku kazi hakiri kare ariko ugasanga arakererewe. Mu by’ukuri sinzi icyakorwa tubona imodoka zisa n’aho ari nyinshi ntitumenya impamvu abagenzi tuzibura”.

Ahategerwa imodoka zigana ULK-Gisozi- Kagugu, naho ikibazo cyari kimeze nk’uko. Abari kuri uyu murongo uwo munsi bari biganjemo abacuruzi bavuye kurangurira Nyabugogo.

Umwe muri bo yagize ati: “Nkubwije ukuri maze umwanya munini kandi imodoka nijya kuza urabona bazanye ‘Coaster’ imwe indi iraza nyuma y’iminota 30 cyangwa isaha. Ubwo rero urumva ko nk’umuntu uba wazindutse mba mparenganira”.

Iyo ugeze muri gare mu masaha y’umugoba byo biba ari ibindi bindi cyane ko aba ari amasaha yo gusubira mu ngo ku bavuye mu kazi gatandukanye. Igiteye inkeke ni uburyo abatwara moto na bo baba bazamuye ibiciro ku buryo henshi bayakuba hafi inshuro ebyiri.

COVID-19 yabaye impamvu z’urwitwazo?

Iyo uganiriye n’inzego zinyuranye zirimo Sosiyete zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, bagaragaza ko Covid-19 yasubije inyuma inzego zose z’ubukungu.

Mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu hagiye hafatwa ibyemezo birimo guhagarika imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, gushyiraho amabwiriza yo gutwara 50% na 75% ndetse ubu bigeze ku 100% ariko abagenzi bicaye gusa.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’Iterambere ry’Ubwikorezi muri RURA Eng. Deo Muvunyi, mu Kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru aheruka kuvuga ko ingamba nk’izo ari zo ntandaro yo kubura imodoka ku bagenzi.

Yagize ati: “Murabizi ko mu Mujyi hakoreramo bisi zitandukanye no mu ntara, birumvikana ko hagendamo abicaye n’abahagaze rero hagiye habamo ibyemezo bitandukanye bisaba ko hagenda abicaye gusa. Byumvikane ko abandi barengaho baba bagiye gutegereza”.

Yavuze ko kubera ibyo bibazo bituma n’ubushobozi bwa rwiyemezamirimo bwo kuba yagura izindi modoka na bwo bugenda buganuka.

Yongeye gushimangira ko Covid-19 yakomeje gukoma mu nkokora na gahunda yari ihari yo kwinjiza abantu bashya mu bwikorezi mu Rwanda.

Umuti uri kuvugutwa?

Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport, Twahirwa Innocent yagaragaje ko kuba abantu baba bajya mu cyerekezo kimwe ndetse n’ubucucike bishobora guteza ibura ry’imodoka n’igihombo kuri bo.

Ati: “Imiterere y’umujyi wacu abantu bose mu gitondo baba bava uruhande rumwe bajya mu rundi, serivisi, akazi byose biri mu ruhande rumwe imodoka irava Kimironko yuzuye isubiraneyo ubusa, ibi bigira ingaruka no ku biciro”.

Eng. Deo Muvunyi yavuze ko kugeza ubu mu ntara ibikorwa by’ubwikorezi bihagaze neza uretse mu bihe bimwe na bimwe by’iminsi mikuru no mu bihe by’abanyeshuri bijya bigoranira.

Yageze ku Mujyi wa Kigali avuga ko hari ibibazo bitandukanye bijyanye n’amasaha menshi abantu bamara bategereje imodoka ariko bifite aho bihurira n’ibihe turimo.

Muvunyi yagaragaraje ko hari inyigo ziri kugenda zikorwa zo kwagura imihanda hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo gukemura icyo kibazo.

Hari kandi gukorwa inyingo y’imishinga igamije gufasha ko nibura mu masaha abagenzi baba ari benshi haboneka igisate cy’umuhanda gikoreshwa na bisi.

Ku kijyanye na bisi zitwara abantu yavuze ko hagiye kurebwa uburyo zakongerwa kugira ngo umubare wazo wiyongere.

Ese utumodoka two mu kirere tuzaba igisubizo?

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko gushaka igisubizo kirambye ari gahunda imaze igihe kandi mu bihe biri imbere impinduka zizatangira kugaragara ubwo imishinga iteganyijwe guhindura urwego rwo gutwara abantu n’ibintu izaba yamaze gutangira.

Ku wa 13 Ukwakira 2021, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko hari gahunda ihamye iri gutegurwa igamije guhindura urwego rw’ubwikorezi muri Kigali bigendanye n’igishushanyombonera cy’Umujyi.

Yagaragaje ko Umujyi ari uw’abantu kandi ko ubwikorezi bugomba gukorwa mu buryo bufasha abashaka kugira aho bajya kugira ngo bahagere mu mutekano.

Yakomeje agira ati: “Niyo mpamvu igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali giteganya kugira inzira zagenewe imodoka zitwara abantu mu buryo rusange [Bus Rapid Transit]”.

“Duteganya ko muri izo nzira zigomba kunurwamo n’imodoka zitwara abantu benshi. Ni muri urwo rwego ubu hari umushinga turi gukorana na Banki y’Isi, aho ubu harimo gukorwa inyigo y’imishinga yo gufasha mu koroshya gahunda yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange”.

Hari n’undi mushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo kugira ngo izajye ibasha kwakira imodoka nyinshi kandi zikageramo zisanzuye kandi zikabasha kuvamo neza.

Muri iyo mishanga kandi yo gushaka igisubizo kirambye, Dr Mpabwanamaguru yavze ko mu gihe cya vuba hari inyigo izaba yashyizwe ahagaragara yo gukoresha imodoka zinyura mu kirere.

Kugeza ubu Sosiyete yo muri Amerika, Vuba Corporation, yamaze gusinyana amasezerano n’u Rwanda, azatuma izo modoka zigenda mu kirere nyuma yo kubaka ibikorwaremezo byazo.

Biteganyijwe ko hatagize igihindutse muri 2026 mu Mujyi wa Kigali hazaba hari utwo tumodoka turi hagati ya 2000 na 3000.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *