Menya Uduce 5 tuberamo amarorerwa akomeye cyane mu Mujyi wa Kigali. Amafoto

Umujyi wa Kigali muri rusange urangwamo ituze, abageze mu mahanga cyane cyane mu bihugu bya Afurika batangarira itandukaniro rya Kigali n’iyindi mijyi irangwamo akavuyo hose.

Ariko Kigali ifite indi sura idapfa kubonwa na buri wese. Uyu mujyi ufite uduce dufatwa nk’aho atari utwo mu Rwanda bitewe n’ibikorwa bibi bituranga birimo, umutekano muke, ibiyobyabwenge, uburaya, ubujura n’ibindi.

Uretse kuba kenshi na kenshi udusangamo ibikorwa by’urugomo, nitwo duce ahanini twubahiriza umuco wo gukora amasaha 24/24. Ku manywa tuba dutuje nk’ahandi hose ariko mu ijoro hakaba ibikorwa by’ubucuruzi butemewe n’amategeko, uburaya n’ibindi bisaba kwitwikira umwijima.

Nyamirambo

Niko gace ka mbere kagaragaramo ibikorwa bidasanzwe utasanga mu tundi duce tw’u Rwanda, hari byinshi biba i Nyamirambo Abanyarwanda bakwishimira birimo nko kuba abahatuye bakora amasaha 24 kuri 24.

Abatuye i Nyamirambo bishimira imibereho yabo kuko bibera mu buzima bworoheje ku buryo hari n’abashobora gutungwa n’amafaranga y’u Rwanda 600 ku munsi.

Imirire yaho yiganjemo capati, ibishyimbo bitetse neza bigura amafaranga 100 rwf, inyama n’isosi bigura 150 rwf, mushikaki(Brochette) igura 100 rwf, inyama z’amacebe y’inka 100 rwf , ibijumba bikaranze, …

Nyamirambo irangwamo uburaya bukabije mu masaha y’ijoroindaya zicururiza ku muhanda no mu tubari bamwe bigurisha ku mafaranga make cyane nk’1000 rwf cyangwa 700,

Aka gace ni indiri y’ibiyobyabwenge ubujura n’ubutekamutwe.

Ubusanzwe hari Umurengwa wa Nyamirambo, ariko agace ka Nyamirambo kavugwa hano kari mu mirenge ya Rwezamenyo, Nyarugenge, na Gitega kagizwe n’uduce(Quartiers) twa Biryogo, Matimba, California, Gitega ,Tarinyota ,Rwampara ,Nyakabanda n’utundi.

Remera muri Koridoro

Indaya zamaze kugira indiri aka gace ka Koridoro kagizwe ahanini n’utubari n’amacumbi (Lodges).

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Giporoso mu Kagali ka Kabeza umurenge wa Kanombe ari naho Koridoro iherereye, bemeza ko muri aka gace nta mutekano na muke uharangwa kuko hagizwe indiri y’indaya, abasinzi n’abacuruzaibiyobyabwenge byiganjemo urumogi.

Bitewe n’urugomo ruhabera abahatuye bemeza ko nta minsi ibiri ishira hatabonetse abarwana, ku buryo nta n’umuco wo guhosha imirwano ukiharangwa.

Agace ka Koridoro nako gakora amasaha 24 ariko iyo bigeze mu ma saa sita z’ijoro kaba kigaruriwe n’ indaya, abazigura, abajura n’abasinzi.

Gatsata mu Kidelenka

Izina Kidelenka ryaturutse ku ijambo ry’Igifaransa “Delinquant” rizobanura inkozi y’ibibi.

Aka gace kiganjemo Abagande ku buryo n’umuco w’abahatuye usa n’uwo mu Bugande.

Kabamo urujya n’uruza rw’abakanishi, indaya nyinshi, urusaku rw’ibyuma bitandukanye, ubujura bwa kumanywa na nijoro, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge birimo urumogi, mayirungi, inzoga z’inkorano nka za Suzie, siruduwiri, muriture byose bivanze n’umwanda udasanzwe.

Gikondo Sodoma

Aha hantu bita muri Sodoma ni agace gaherereye mu murenge wa Gikondo mui karere ka Kicukiro hafi y’ububiko bwa MAGERWA , aka gace karangwa mo amacumbi menshi.

Haba indaya nyinshi zigurwa n’abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka bahacumbika, haba ibiyobyabwenge bya mayirungi bahekenyana na shikareti ku buryo byabaye nk’umuco ku bahatuye.

Sodoma ituwe n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge, abajura, abatekamutwe n’imburamukoro nyinshi haba Abasomali n’aba Masai benshi.

Bannyahe [?]

Ahitwa muri Bannyahe ni agace gaherereye mu mudugudu wa Kangondo mu Kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Remera.

N’ubwo ubuyobozi bw’aho bwanga iri zina,Bannyahe, ryaturutse ku kuba abahatuye bacukura ubwiherero bugufi kuko bacukuye burebure bagera ku mazi.

Muri akaga gace haba inzoga z’inkorano kandi z’amafaranga make nk’urwarwa, siruduwili, muriture, akayuki…

Harangwa n’indaya ziciriritse n’akajagari gakabije kajyana n’ingeso mbi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *