Guverineri Gasana yahishuye ijambo rya mbere Perezida Kagame yavuze akimara kugera ku rugamba rihita ribatera imbaraga

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ku ijambo ryabateye imbaraga Perezida Paul Kagame yababwiye ubwo yabasangaga ku rugamba rwo kubohora igihugu bari bamaze iminsi batangije, yibutsa urubyiruko ko rufite umukoro wo guhangana n’abafite ingengabitekerezo mbi yasubiza inyuma ibyubatswe.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko 76 ruhagarariye abandi muri buri Karere rwahuriye mu Karere ka Nyagatare kugira ngo rusure runamenye ibyaranze urugendo rwo kubohora igihugu.

Mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa harimo uruhagarariye urundi rw’abakorerabushake muri buri Karere ndetse n’abahagarariye inama y’Igihugu y’urubyiruko, abakozi muri minisiteri zitandukanye n’abandi.

Ni igikorwa cyahujwe n’itariki ya 1 Gashyantare 2022, ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari bwacu agaciro kacu.”

Mu bikorwa basuye harimo umupaka wa Kagitumba watangirijweho ibikorwa byo kubohora igihugu tariki ya 1 Ukwakira mu 1990, agasozi ka Nyabwishongwezi ari naho Maj Gen Gisa Fred Rwigema yarasiwe.

Basuye kandi ibice bitandukanye bigize agasantimetero gaherereye mu Murenge wa Tabagwe, aha akaba ari naho hari indake ya mbere Perezida Kagame yabagamo akanahapangira urugamba rwatumye igihugu kibohorwa.

Guverineri Gasana yavuze ko ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ari kimwe mu byagaragayemo ubutwari buhebuje bw’Abanyarwanda ngo aho urubyiruko rwari ruto rwamenye akaga kagwiriye igihugu harimo impunzi zabujijwe gutaha, Abanyarwanda bavutswaga amahirwe yo kwiga no gukora imirimo itandukanye, amacakubiri, irondamoko, Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byinshi biyemeza kurubohora.

Ati: “Ibibazo byari byugarije Abanyarwanda icyo gihe byari birenze ubushobozi bwabo kuburyo igihe cyari kigeze ngo twitange dutabare niyo mvugo yakoreshwaga byari bikomeye cyane, ubu mwebwe rubyiruko mujye mwumva ko igihugu cyanyu mwakitangira kandi mugafata iya mbere no mu kukirwanirira”.

Guverineri Gasana yavuze kandi ko ingabo za RPA zari zishamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi zitateye igihugu ahubwo zatabaye ngo kuko hatera ushaka gusahura, mu gihe zo zatabaye Abanyarwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu kikongera kuba umwe buri wese akongera kugira ukwishyira ukizana.

Gasana yavuze ko mbere yo gutabara Abanyarwanda byabaye ngombwa buri wese yigomwa ibyo yakoraga bamwe bakora ingendo ndende bava mu bihugu bitandukanye kugira ngo u Rwanda rube rumeze uko ruri uyu munsi.

Ati: “Tujya kuza uwiga yarabiretse, ukora ibi n’ibi arabireka urubyiruko twese ku rugamba, inyuma ababyeyi ukabona umukecuru utanga akenda, undi utanga iki n’iki, utanga igisokozo, utanga akebo, akajerekani, hagira ibikorwa inyuma”.

“Uri ku rugamba yabonaga amasasu, akabona inkweto, akabona ibyo kurya, imiti yo kumuvura n’ibindi byinshi byose byaturukaga mu kwitanga kwa buri wese”.

Guverineri Gasana yavuze ko bagitangira urugamba rwo kubohora igihugu Maj Gen Fred Gisa Rwigema yahise yicwa bamwe batangira kwiheba bavuga ko birangiye batsinzwe, abandi baza babaza ngo ari he? abandi bakavuga ko misiyo batangiye ipfuye, buri wese ngo yari atangiye kwibaza igikurikiraho.

Ati: “Njye ndabivuga nk’umutangabuhamya wari uhari, muri icyo gihe byabaye bibi cyane hari n’abandi basirikare bakuru bapfuye nyuma, nimurebe rero umuntu uri mu mashuri ye, twari dufitanye umugambi umwe cyokora ajya kwiga kubera politike yari iriho, ariko yumvise byakomeye ahita aza gutabara”.

Guverineri Gasana yavuze ko Perezida Kagame ubwo yazaga yasanze baracitse intege ingabo zimerewe nabi cyane ku buryo ngo ibintu byari bikomeye, akihagera ngo yabajije abasirikare bake bari bahari uko urugamba rumeze bamubwira ko ibintu bikomeye.

Ati: “Bake bake yasanze aho ngaho yarababwiye ati ’ntabwo Hadui (umwanzi) akomeye, mwebwe mupange uko turwana kandi turi kumwe’ ubu rero niyo mpamvu mwicaye aha, niyo mpamvu ubu hari amahoro, ubu turi hano kubera iryo jambo gusa, kuko ryahise rihindura byose dutangira kurwana dufite imbaraga”.

Gasana yavuze ko nubwo ingabo za Habyarimana zakomeje gufashwa n’izindi ngabo z’amahanga ntacyo byatanze ngo kuko umuhate bari bafite watumye bazirwanya kandi barazitsinda u Rwanda rwongera kuba igihugu gifite abaturage bunze ubumwe kuri ubu rukaba rugeze aho gutanga umusanzu mu bindi bihugu.

Guverineri Gasana kandi yasabye uru rubyiruko gusigasira ibyagezweho arwibutsa ko urugamba rw’amasasu rwarangiye kuri ubu rwo rukwiriye kurwana no guhangana n’abafite ingengabitekerezo mbi ishobora gusubiza u Rwanda inyuma, yarusabye kandi kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Src: IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *