Ubushinjacyaha bwasubije Sankara uheruka gutakambira urukiko agaragaza ubwoba bwo kuzarangiza igihano asatira izabukuru

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ubujurire kudaha agaciro ubusabe bwa Nsabimana Callixte alias Sankara na bagenzi be bifuza kongera kugabanyirizwa igihano n’abavuga ko batagabanyirijwe, ruhakana iby’amatariki abaregwa bavuga ko bafungiweho anyuranye n’aya nyayo.

Saa 8h34 ni bwo Urukiko rwatangiye iburanisha ry’uyu munsi hasubukurirwa aho Ubushinjacyaha bwari bugejeje butesha agaciro ubusabe bwa Sankara.

Ku wa 31 Mutarama 2022 haburanwe ku ngingo y’ubujurire bw’abaregwa ku bijyanye n’ibihano Urukiko Rukuru rwabakatiye.

Abaregwa bari 19 mu Cyumba cy’iburanisha kuko Matakamba Jean Berchmans yongeye kuburanira ku ikoranabuhanga ari i Mageragere ku mpamvu z’uburwayi.

Ikoranabuhanga ryabanje kugorana Matakamba atumvikana neza n’abari mu Rukiko ariko bigeze aho rirakunda.

Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragariza Urukiko rw’Ubujurire ko Sankara yari kugabanyirizwa ku bw’impamvu nyoroshyacyaha ariko igihano ntikijye munsi y’imyaka 25 nk’igito giteganywa n’Itegeko.

Bwibukije ko kuba yaragabanyirijwe agakatirwa imyaka 20 bitanamwemerera kongera gusaba kugabanyirizwa kuko Urukiko rw’Ikirenga mu manza zitandukanye rwaciye, rwasesenguye ko mu gihe uregwa yagabanyirijwe igihano n’Urukiko rwa mbere adashobora kubigira impamvu y’ubujurire.

Sankara yavuze ko Urubanza Ubushinjacyaha bwatanzeho urugero ko rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga hakanzurwa ko uwajuriye atakongera kugabanyirizwa kuko Urukiko Rukuru rwamugabanyirije, yari yahanishijwe igihano cy’imyaka 10 mu gihe icyaha yaregwaga gihanishwa igifungo cya burundu.

Ati: “Ese njyewe nahawe imyaka 10 nibura? Njye nahawe 20! Iyo mba narahawe 10 nanjye bakaba bavuga ko njurira kandi naragabanyirijwe kugeza ku myaka 10 bari kuba bafite ishingiro. Ariko ikinyuranyo cy’imyaka 10 na 20 ni ibintu bitandukanye”.

Kuri Nsengimana Herman wasabye ko yakongera kugabanyirizwa igihano kikava ku myaka itanu y’igifungo kikagera kuri ibiri, Ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko rutagomba kugabanya ngo rugeze ku cyifuzo cy’uregwa.

Bwaboneyeho kwibutsa ko ku bw’impamvu nyoroshyacyaha yari guhanishwa nibura imyaka 15. Kuba yarahanishijwe itanu binyuranyije n’Itegeko kandi Ubushinjacyaha bwarabijuririye, bityo kubijuririra nawe ngo nta gaciro bikwiye guhabwa.

Ntibyumvikana uko basaba gusubikirwa batemera kuryozwa icyaha

Abavuze ko batagabanyirijwe n’abasaba kongera kugabanyirizwa ibihano barindwi barimo Matakamba, Nshimiyimana Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude, Shabani Emmanuel, Bizimana Cassien na Nsabimana Jean Damascène.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubujurire bwabo nta shingiro bufite kuko Urukiko Rukuru rwabagabanyirije ndetse kuri benshi rukageza ku gihano kiri munsi y’igiteganywa n’Itegeko.

Nubwo bagaragaje impamvu nyoroshyacyaha zari gutuma bagabanyirizwa igihano, Ubushinjacyaha bwibukije ko bagombaga guhanishwa igihano cy’icyaha kiremereye mu byo bahamijwe bitewe n’uburemere bwabyo, ingaruka byagize n’uko bakoze icyaha.

Aho bwavuze ko abahanishijwe gufungwa imyaka 20 barimo Matakamba,Bizimana, Shabani, Ntibiramira, Bukusenge na Nsabimana; bahuriye ku kugira uruhare mu bitero byagabwe i Rusizi, ari cyo bari bakwiye gukatirwa kuko ari cyo gito mu bihano bihanishwa icyaha kiremereye mu byo bahamijwe n’Urukiko.

Ibyaha bahamijwe, Urukiko Rukuru rwemeje ko bigize impurirane mbonezamugambi birimo icyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ibintu biturika ahantu hakoreshwa na rubanda, gisanzwe gihanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitanarengeje 25.

Ubushinjacyaha busanga nubwo hari kuboneka impamvu nyoroshyacyaha batari guhanishwa igihano kiri munsi y’imyaka 20.

Kuri Nshimiyimana wasabye guhabwa igihano kigabanyije kandi agasubikirwa igihano kuko yatanze amakuru yifashishijwe mu butabera ndetse agakoreshwa icyaha ku gahato, Ubushinjacyaha bwavuze ko nta na hamwe yigeze atanga amakuru bityo ingingo irengera abayatanze ntaho ishobora kumurengera.

Bwanagaragaje ko kuba avuga ko nta cyaha yakoze ndetse ntacyo akwiye kuryozwa kuko yagikoreshejwe ku gahato bityo ko yasubikirwa igihano, bihabanye cyane kuko ataba ahakana icyaha ngo anasabe gusubikirwa igihano cyacyo.

Ikindi ngo ni uko mu Rukiko Rukuru atigeze asaba gusubikirwa igihano, bityo ko kuza kubisabira mu Rukiko rw’Ubujurire bidakwiye gusuzumwa.

Bwavuze ko nubwo byasuzumwa, icyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba giteganyirijwe igihano cy’imyaka 20 kandi igihano kigejeje kuri iyo myaka ntigisubikwa. Hasubikwa ikitarengeje imyaka itanu.

Bizimana waburanye avuga ko atagabanyirijwe akanasaba guhabwa ibihano bito kandi bisubitse ndetse akagaragaza ko adakwiye kuryozwa ibyaba atakoze, Ubushinjacyaha bwavuze ko bihabanye kuko atahakana icyaha ngo narangiza agisabire isubikagihano.

Bwavuze ko kimwe na Nshimiyimana, igihano cye kidashobora gusubikwa kuko kitari munsi y’imyaka itanu.

Amatariki abaregwa bafungiweho yagaruye impaka

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase badakwiye kuzana ibyo kuba barafungiwe muri RDC mu rubanza bari kuburana kuko impamvu bafungiwe muri icyo gihugu zinyuranye n’ibyo baregwa ubu.

Bwashimangiye ko bafashwe kubera kunyuranya n’amategeko agenga icyo gihugu kuko nta mpapuro zisaba itabwa muri yombi ryabo zasohowe na Leta y’u Rwanda.

Bwasabye ko ku wa 15 Nyakanga 2020 ari yo tariki igomba gufatwa nk’iyo bafungiwe kuko ari bwo bagejejwe mu Bugenzacyaha.

Ingingo y’amatariki abaregwa bafatiweho yagarutsweho cyane mu iburanisha riheruka, benshi mu baregwa bavuga ko igihe Ubushinjacyaha bugaragaza ko bafatiwe kinyuranya n’icya nyacyo kandi kuba hakwandikwa icy’ukuri byabafasha mu gihe Urukiko rwaba rubagumishirijeho igihano cy’igifungo.

Ubusanzwe uwakatiwe gufungwa harebwa igihe yamaze afunzwe n’inzego zibifitiye ububasha uhereye ku Bugenzacyaha, kigakurwa mu cyo yakatiwe n’Urukiko akaba muri gereza igisigaye, cyangwa byahwaniramo agahita arekurwa.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko ubusabe bw’abo bombi bwateshwa agaciro kuko nta shingiro bufite.

Mu baregwa basabye ko igihe bafatiwe cyakwitabwaho , Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu Rukiko Rukuru bane bonyine barimo Nsanzubukire, Munyaneza, Byukusenge na Ntibiramira; ari bo bari bagaragaje ikibazo cy’amatariki bafashweho.

Abandi ngo ntibigeze bagaragaza ko bafite icyo kibazo haba mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu Rukiko Rukuru, ndetse no mu myanzuro yabo y’ubujurire cyane ko harimo n’utarajuriye.

Ubwo hemezwaga impamvu z’Ubujurire mu iburanisha ryabanje, nabwo abaregwa ntibigeze bavuga ko bafite ikibazo kuri ayo matariki.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba batarabivuze mbere, bidakwiye kuba impamvu y’ubujurire kuko hari gusuzumwa ubujurire ku rubanza rwaciwe.

Perezida w’Inteko Iburanisha, Rukundakuvuga François Regis, yabwiye Ubushinjacyaha ko hari abaregwa batabyise ubujurire ahubwo bakabyita gukosora; buvuga ko hakosorwa icyakozwe nabi kandi mu rubanza rujuririrwa ntibigeze bivugwaho mu Rukiko rubanza ngo bikorwe nabi.

Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ni uko hakwiye gutandukanywa gufatwa no gufungwa.

Bwavuze ko ababurana ku matariki bose bavuze igihe bafatiwe atari icyo bafungiweho kandi amategeko abara igihe umuntu yamaze “afunzwe” n’inzego zabiherewe ububasha, akaba ari cyo gikurwa mu gifungo yakatiwe.

Buti: “Nta n’umwe wigeze avuga ati ’nafunzwe kuva ku itariki iyi n’iyi’ hanyuma ngo anagaragaze ibimenyetso by’iryo fungwa rye. Baravugaga [ngo] nafashwe kuva kuva ku itariki iyi n’iyi”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *